Elon Musk yashinjwe guhagarika internet ya Starlink ubwo Ukraine yateraga Kherson

Amakuru mashya yavuye mu iperereza ryakozwe na Reuters yagaragaje ko Elon Musk, mu kwezi kwa Nzeri 2022, yaba yaratanze amabwiriza yo guhagarika serivisi za internet ya Starlink mu bice bimwe byari byarigaruriwe n’u Burusiya muri Ukraine, by’umwihariko ubwo ingabo za Ukraine zari mu gikorwa cyo kongera kwigarurira Umujyi wa Kherson.

Ni igikorwa cyagize ingaruka zikomeye ku ngabo za Ukraine zari ku rugamba, aho zahise zibura uburyo bwo gutumanaho hifashishijwe drones ndetse no guhererekanya amakuru ku gihe mu gihe cy’imirwano.

Ibi byatumye igikorwa cyari kigamije kugota ingabo z’u Burusiya mu gace ka Kherson gisubikwa, nyuma kiza no guhagarikwa burundu.

Iperereza rivuga ko Musk yari afite impungenge z’uko intambwe Ukraine yari iri gutera ishobora gutera u Burusiya gukoresha intwaro za kirimbuzi mu kwihimura, bikagira ingaruka ndengakamere ku Isi yose.

Nubwo ibyo byabaye, kugeza ubu Ukraine iracyifashisha internet ya Starlink ku rugamba. Iki gihugu kimaze kubona ibikoresho birenga ibihumbi 50 byifashishwa mu gukwirakwiza internet ya Starlink mu duce dutandukanye.

Elon Musk ubwe yigeze gutangaza ati: “Starlink ni yo ihetse Ingabo za Ukraine. Ndamutse nyikuyeho, ibikorwa byose byahita bihagarara.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *