Umujyi wa Kigali watangije gahunda nshya yo kuvugurura imiturire y’akajagari igaragara mu bice bitandukanye byawo birimo Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge n’Akagari ka Kagugu ko mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Uyu mushinga uzatwara miliyari 92 Frw kandi uzarangira mu mwaka wa 2029.
Ni gahunda igamije kunoza imiturire, guca akajagari, no kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ibi bibaye nyuma y’aho ahazwi nka Mpazi mu Murenge wa Gitega hashyizweho umudugudu w’icyitegererezo, ugizwe n’inzu 18 z’amagorofa. Izo nzu zifite ibyangombwa byose birimo ubwiherero, ubwogero, aho gutekera, icyumba kimwe cyangwa bitatu n’uruganiriro, bikajyana n’ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo n’ubusitani.
Uwo mudugudu wa Mpazi uherutse gutahwa n’inzu nshya 688 zunganira izindi 105 zari zubatse mbere, zose hamwe zikaba 793. Ni icyitegererezo cy’icyerekezo cy’imiturire Umujyi wa Kigali wifuza.
Ubu, imirimo yo gutunganya ahandi hose irarimbanyije. I Nyabisindu mu Murenge wa Remera, imiryango irenga 1600 iri mu rugendo rwo kuva mu kajagari ikazanwa mu nzu zigezweho. Umudugudu wa Nyabisindu uzubakwamo amagorofa 58 agizwe n’inzu 1639, uzaba umwe mu ya mbere ifite ubuso bunini mu mujyi.
Uyu mushinga ukomereza no mu Kagari ka Kagugu aho ibikorwa remezo birimo imihanda n’inzu zigeretse zizubakwa. Ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 izashyirwamo miliyari 20 Frw kugira ngo ibikorwa bitangire neza.
Bamwe mu baturage batuye muri ibyo bice bavuga ko uyu mushinga uzazamura imibereho yabo, ugateza imbere igice batuyemo ndetse ugatanga n’amahirwe y’akazi.
Ndereyimana Albert, utuye i Gasabo yagize ati: “Ibi bikorwaremezo bizatuma tubona amahirwe y’akazi. Ni igikorwa kigaragaza ko umujyi wacu uri gutera imbere kandi utwibuka.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko inzitizi zose zari zaratindije umushinga zamaze gukurwaho, ubu ibikorwa byaratangiye kandi bigiye gukorwa mu muvuduko ushimishije.
Yagize ati: “Rwezamenyo batangiye, Kagugu na ho nta kibazo kizabaho. Turimo gushaka uburyo twihutisha ibikorwa kugira ngo hatagira icyadindira.”
Mu ngengo y’imari y’Umujyi wa Kigali ya 2025/2026, hazakoreshwa miliyari zirenga 251 Frw mu bikorwa bitandukanye, birimo kuvugurura imyubakire no guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu duce tw’akajagari.
