Trump yongeye kugaragara muri dosiye ya Jeffrey Epstein, ahakana ibaruwa yamuhuje n’uyu mugabo ushinjwa gusambanya abana

Perezida Donald Trump yongeye kuvugwa muri dosiye y’uwahoze ari umuherwe w’Umunyamerika, Jeffrey Epstein, washinjwe ibyaha bikomeye birimo gusambanya abana batarageza ku myaka y’ubukure.

Ibi byatangajwe ku wa 15 Nyakanga 2025, n’ikinyamakuru Wall Street Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyashyize hanze amakuru y’uko mu 2003, Trump ari mu bantu bandikiye Epstein bamwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 50 y’amavuko. Ibi byabaye imyaka itatu mbere y’uko uyu mugabo atangira gushinjwa ibyaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina rikorewe abana.

Nyuma y’aya makuru, Trump yahise asohora itangazo abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko agiye gufata ingamba zikomeye, aho avuga ko agiye kurega iki kinyamakuru n’uwagitanze, Rupert Murdoch, kubera ibinyoma byasohowe.

Yagize ati: “Mbere y’uko Wall Street Journal isohora iriya nkuru, nabahaye impuruza mbabwira kutayishyira hanze kuko ari ibinyoma. Iyo baruwa bavuga ni impimbano. Nababwiye ko naramuka bayishyize hanze nzabajyana mu nkiko.”

Gusa Umuvugizi wa Wall Street Journal ndetse na sosiyete iyicunga, Dow Jones & Co., bahakanye ibyo Trump yavuze, bagaragaza ko ibyo banditse bifite ishingiro kandi ko biteguye kwitaba urukiko nibiba ngombwa.

Jeffrey Epstein yapfuye mu 2019 ubwo yari afungiwe ibyaha byo gucuruza no gusambanya abana, urupfu rwe rukaba rwarateje impaka nyinshi. Trump, kimwe n’abandi bantu bakomeye barimo Bill Clinton n’abandi, bamaze imyaka bavugwaho kuba baragiranye umubano n’uyu mugabo, ibintu akenshi bahakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *