Uganda: Gen Moses Ali w’imyaka 86 yanenze abamusaba kuva muri politiki

General Moses Ali, umwe mu banyapolitiki b’inararibonye muri Uganda, yamaganye abamunenga bavuga ko igihe cye cya politiki cyarangiye, avuga ko agifite imbaraga n’ubushake bwo gukomeza guhagararira abaturage ba Adjumani, aho yiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Uyu mugabo w’imyaka 86, wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bwa Leta bwa mbere mu 1973, yongeye gutangaza ubushake bwo gukomeza politiki ubwo yemererwaga kwiyamamaza ku wa 17 Kamena 2025 binyuze mu matora y’ishyaka NRM (National Resistance Movement).

Ku wa 10 Nyakanga 2025, mu bikorwa byo kwiyamamaza, Gen Ali yagerageje kubyina imbere y’abaturage n’abamushyigikiye, mu rwego rwo kubereka ko atarashira intege nk’uko abamunenga babivuga. Yavuze ko agikomeye ku mutima no ku mubiri, ndetse ko nta n’ikimubuza gukomeza guhagararira abaturage.

Gabu Amacha, ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza, yavuze ko abafite impungenge ku bushobozi bwa Gen Ali bibeshya.

“Nubwo ari mukuru mu myaka, agifite imbaraga zo gukora. Yatangiye gukorera igihugu kuva mu 1968, ni umwe mu bayobozi bafite amateka akomeye kandi afatika mu miyoborere,” yavuze Amacha.

Gen Moses Ali amaze imyaka irenga 50 mu buyobozi bwa Leta ya Uganda. Yagiye mu Nteko bwa mbere mu 1973, kuva ubwo ahabwa inshingano zitandukanye nka Minisitiri w’Imari, Ubucuruzi n’Inganda, Umutekano w’imbere mu Gihugu, n’izindi. Kuva mu 2001 kugeza 2021, yagiye atorerwa guhagararira abaturage ba Adjumani, uretse mu 2006 aho atabashije gutsinda.

Abashyigikiye kandidatire ye bavuga ko ubunararibonye bwe bukenewe cyane, cyane ko ari umwe mu bategetsi b’igihe kirekire bazi neza ibibazo by’abaturage n’imikorere ya Leta.

Nubwo hari abamushyigikiye, hari n’abandi bemeza ko Gen Ali akwiye guhabwa icyubahiro cye nk’umusaza wagize uruhare rukomeye mu miyoborere y’igihugu, aho gukomeza guhatanira imyanya ya politiki. Bavuga ko ku myaka 86, yaba akwiye kuruhuka no guha urubyiruko umwanya.

Nubwo bimeze bityo, abari mu itsinda ry’iyamamaza rya Gen Ali batangaje ko iyo manda yifuza kugeza 2026–2031 ari yo ya nyuma, nk’uko we ubwe yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *