Umunsi Ruhengeri na Gisenyi byibohoje, Abanyarwanda babyina intsinzi

Ku wa 14 Nyakanga 1994, inkuru nziza yaturutse mu Majyaruguru y’u Rwanda ubwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zafataga Ruhengeri, zihita zerekeza kuri Gisenyi nayo ibohorwa ku wa 17 Nyakanga 1994.

Ibyo byari nyuma y’uko ingabo zari iza Leta (FAR) zinaniriwe kurwana muri Kigali, zigahungira muri Congo zishaka kwisuganya. Mu nzira, zari ziri no kurangiza Jenoside, zica abo zasanze aho zanyuraga hose.

Kubohora Ruhengeri na Gisenyi byabaye intambwe ikomeye mu kurangiza Jenoside no gucyura amahoro mu gihugu cyari cyugarijwe. Byatumye n’abari bacecetse basubira mu byishimo, bakabyina intsinzi nk’uko byari bimeze i Kigali na Butare.

Inkotanyi zaranzwe n’ubutwari n’ubwenge bw’intambara

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, ruhuza ubushishozi bwa Gen Maj Paul Kagame n’ingabo zari zishaka kubohora igihugu cyari kimaze imyaka myinshi mu mwijima.

Mu Ugushyingo 1991, Inkotanyi zagabye igitero kuri gereza ya Ruhengeri, zibohoza imfungwa zirimo n’abitwaga ibyitso, berekeza mu misozi miremire y’Ibirunga. Icyo gikorwa cyafashije mu kuzamura ingufu za FPR ndetse kigaragaza umwihariko w’intambara ya Guerrilla (gukoresha amayeri y’ishyamba n’udutsiko duto).

Ubwo bafataga Ruhengeri, Gen James Kabarebe yigeze kubisobanura agira ati:

“Byari nko gutera Habyarimana iwe mu rugo kuko abenshi mu bayobozi bakuru n’abasirikare be bakomokaga mu Ruhengeri na Gisenyi.”

Icyo gitero cyafunguye abantu barenga 600, barimo Col Théoneste Lizinde n’abandi banyapolitiki bari bafungiwe izo mpamvu.

Byakomeje ubwo Ingabo za FPR zagabaga ibitero ku kigo cya EGENA (ishuri rikuru ry’abajandarume) no ku kigo cya gisirikare cya Muhoza, zikagura icyanya cy’amahoro mu Majyaruguru.

Urugendo rwo guhagarika Jenoside

Kuva ku wa 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yatangiraga, Gen Maj Paul Kagame yahise atumiza inama ku Mulindi, ategeka ingabo za FPR gutabara no guhagarika ubwicanyi.

Batayo zatangiye gutabara abicwaga i Kigali no mu bindi bice, izindi zikajya mu Burasirazuba kugerageza kurwanya FAR, izindi mu Burengerazuba zigamije gukumira ko abasirikare bava Ruhengeri-Gisenyi baza gufasha abari i Kigali.

Ni muri urwo rugamba Ingabo za FPR zagiye zibohora uduce twinshi nka:

  • Kigali (4 Nyakanga 1994)
  • Kabgayi (2 Kamena)
  • Gitarama (13 Kamena)
  • Butare (3-4 Nyakanga)

Uyu munsi mu mateka y’u Rwanda wibutsa uko igihugu cyavuye mu icuraburindi cyagezemo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, kigatangira urugendo rushya rw’ukwiyubaka no kunga ubumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *