Abarundi begereye imipaka baratabaza, basaba guhabwa uburenganzira bwo kongera gukorera mu Rwanda

Abaturage b’u Burundi cyane cyane abo mu majyaruguru y’iki gihugu baturiye imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, barasaba ubutegetsi bwabo kubafungurira inzira kugira ngo babone uko bashakisha imibereho. Bavuga ko nyuma y’ifatwa ry’icyemezo cyo gufunga imipaka mu ntangiriro za 2024, ubuzima bwabo bwahindutse ingume.

Mu duce twa Nyamurenza mu yahoze ari intara ya Ngozi, hamwe na Bugabira, Ntega na Busoni mu yahoze ari intara ya Kirundo, abaturage bavuga ko ubuzima bwabo bwari bushingiye cyane ku ngendo bakoraga bajya mu Rwanda gucuruza cyangwa gukora imirimo y’amaboko.

Umucuruzi wo muri Nyamurenza yagize ati:

“Twajyaga kujyana inkoko mu Rwanda, tukatahana imyenda ya caguwa yo kugurisha ku masoko y’iwacu. Ubu twabuze aho dukura amafaranga, imibereho yacu yose yarahagaze.”

Si abacuruzi bonyine bahuye n’ingaruka, kuko n’abakoreraga ubuhinzi n’indi mirimo y’amaboko ku munsi mu Rwanda bavuga ko ayo mafaranga yabatungaga, kuko arenze kure ayo babonaga iwabo.

Umubyeyi wo muri Busoni ufite abana batandatu yagize ati:

“Ubuzima bwacu bwarushijeho kugora. Hari ubwo abana barya rimwe ku munsi, ntituzi uko tuzabaho igihe kirekire gutya.”

Aba baturage bavuga ko batumva impamvu bagomba kubabarira ibyemezo by’abanyapolitiki kandi bo ubwabo ntaho bahuriye n’amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.

Umucuruzi umwe yageze n’aho atakamba ati:

“Politiki si iyacu, twe turashaka gukora ngo tubeho. Nimudufungurire umupaka.”

Kuva muri Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, buvuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura. U Rwanda rwo rwamaganye ibyo birego, ruvuga ko ari uburyo bwo guhunga inshingano zo gukemura ibibazo by’imbere mu Burundi.

Mu mezi ashize, muri Werurwe 2025, intumwa z’ibihugu byombi zahuriye mu biganiro bigamije gushaka umuti w’aya makimbirane, bitanga icyizere ko hashobora kuboneka umwuka mwiza mu mibanire. Ariko icyo cyizere cyakomwe mu nkokora na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wavuze ko imipaka itazafungurwa u Rwanda rutarashyikiriza u Burundi abantu bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Abarundi baturiye imipaka bakomeje gusaba ko ibibazo bya politiki byakemurwa vuba kugira ngo bongere bagire uburenganzira bwo kwambuka bajya gushakisha imibereho mu Rwanda, kuko ngo kubaho ubungubu bisigaye bisaba “kwizirika umukanda kugeza no ku bana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *