Muvunyi avuga ko Rayon Sports y’umwaka ushize itari ku rwego rwo guhatana na APR FC

Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze mu ijwi rirambuye ko ikipe bari bafite mu mwaka w’imikino ushize itari ifite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’APR FC, icyakora yizeza abafana ko ikipe bari kubaka uyu mwaka izaba ifite ingufu n’ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru.

Ibi Muvunyi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri, ubwo Rayon Sports yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’imikino wa 2025/26.

Mu mwaka w’imikino ushize, Rayon Sports yari imaze igihe kinini iyoboye urutonde rwa shampiyona, ariko iza kurangiza iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota ane na APR FC, yanaje no kuyitsinda ibitego 2-0 ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Muvunyi ntiyazuyaje kwerura ko ikipe yabanje gusanga ubwo yinjiraga mu buyobozi itari ku rwego rwo guhatana n’umukeba wayo APR FC, ndetse avuga ko umusaruro yabashije kugeraho byaturutse cyane ku mbaraga z’ubuyobozi bushya bwarimo Twagirayezu Thaddée.

Ati “Ntabwo rwose twari dufite ikipe ikomeye. Ni ikipe twasanze tubona, ariko kuba yarageze hariya ni ukubera aba bagabo bahagurukiye ikipe. Naho ubundi ntitwari ku rwego rwo guhatana na APR mu by’ukuri, muri byose. Ariko ikipe yubatswe ubu… ibyo mwahoze mubaza nk’ibanga reka mbirekere aho.”

Ku rundi ruhande, Muvunyi yavuze amagambo agaragaza ko Rayon Sports itakabaye ihangayikisha cyane APR FC, nubwo atigeze asobanura byimbitse impamvu yabivuze atyo.

Ati “APR ntabwo ari ikipe yagombye kugira ubwoba bwa Rayon Sports, hari impamvu nyinshi zituma biba bityo. Ariko nanone kubona Rayon Sports iri hafi yayo gutyo, na byo hari byinshi bivuze.”

Yibukije uko mu 2008 Rayon Sports na APR FC zigeze kunganya amanota 60 muri shampiyona, ariko igikombe kigatwarwa na APR kubera izamuka ry’ibitego.

Ati “Icyo gihe twakinnye umukino wa nyuma na Police FC tuyitsinda 2-1, bo bakinaga na Zèbres FC. Mu minota 10 gusa byari ibitego bingana bite? (Araseka). Aba-Rayons ntibigeze bababazwa kuko twaje mu Mujyi, turagura igikombe turatembera. Twasabye ko hakorwa umukino wa ‘play-off’ ngo hamenyekane neza ikipe itwara igikombe barabyanga.”

Muri uwo mwaka, APR FC yatsinze Zèbres FC ibitego 8-0 bituma itwara shampiyona ifite izamuka ry’ibitego 38, Rayon Sports yo igasoza ifite izigamye ibitego 30.

Muvunyi ashimangira ko ikipe iri kubakwa uyu mwaka izaba ifite imbaraga nshya, ikaba ishobora no guhangana by’ukuri na APR FC mu guhatanira ibikombe.

Ati “Hari ibyo twashatse gushyiraho nk’ishingiro ryo kugira ngo tuzabe dufite ikipe isobanutse, kandi ikomeye. Abo bose mwumva turi gukorana, ni mu rwego rwo kubaka ikipe y’ejo hazaza.”

Ibi bikaba byongera guha icyizere abakunzi ba Rayon Sports ko bashobora kongera kubona ikipe yabo igaruka mu bihe byo guhatanira ibikombe mu buryo buhoraho, ndetse bakongera kugora APR FC mu rugamba rwo kwisubiza icyubahiro ku bibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *