Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iri kunononsora uburyo bushya bwo gufasha ibigo nderabuzima kwishyurwa serivisi bitanga ku bantu batishoboye ndetse n’abagaragara nk’abatamenyekana, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amadeni ibitaro bikomeje guterwa n’aba barwayi.
Ibi byagarutsweho ku wa 8 Nyakanga 2025, ubwo mu bitaro bya Muhima habaga ibiganiro byo gusobanura bimwe mu bibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mwaka wa 2022/2023, by’umwihariko ku madeni yagiye asigara ku bitaro kubera abantu batishyuye.
Nk’uko byagaragajwe muri iyo raporo, ibitaro bitandukanye mu gihugu birimo ibitaro bya Muhima bibarirwamo umwenda urenga miliyoni 200 Frw w’abantu bavuwe batishyuye, harimo n’uwari waragaragaye mu mwaka wabanje ungana na miliyoni 194 Frw.
Dr. Mugisha Steven uyobora ibitaro bya Muhima yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko hari abantu benshi baza kwa muganga badafite ubushobozi, abandi bakaba banabeshya imyirondoro bigatuma kubakurikirana ngo bishyure biba ikibazo.
Ati “Dukunze kwakira abarwayi baje barembye, tugatanga serivisi za mbere, nyuma twashaka kumwishyuza tukumva ati ‘nta bushobozi mfite’, cyangwa tukagerageza kumusaba imyirondoro ngo tumukorere amasezerano, akaduha nimero za telefoni z’inyuma, cyangwa izitarimo n’ukuri.”
Ibitaro ngo byagerageje no kwandikira uturere abantu baturutsemo tubarirwa muri 30, ariko byatunguwe no kubona akarere kamwe ka Huye ari ko konyine kasubije, na ko kakavuga ko batazi abo bantu.
Ibi byose ngo bihungabanya ibikorwa by’ibitaro, kuko amafaranga atishyurwa yagakoreshwa mu bindi bikorwa nk’ibikoresho, imiti n’imishahara.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima, Umunyamabanga Uhoraho Zachee Iyakaremye yavuze ko hari inzira ziri kuganirwaho mu gushaka igisubizo kirambye.
Ati “Twari twatekereje ikigega cyihariye ariko dusanze cyazana ibindi bibazo. Ubu turareba uburyo hashyirwaho ubwishingizi bwihariye, bushobora gufatwa na leta cyangwa ibitaro ubwabyo, ku buryo iyo bigaragaye ko umurwayi atishoboye cyangwa nta n’aho azwi aturuka, ubwo bwishingizi bwahita bukora, ibitaro ntibihombe.”
Yongeyeho ko hakiri kurebwa niba ubwo bwishingizi bwahuzwa n’ubusanzweho nka mituweli cyangwa andi makoperative y’ubwishingizi, kugira ngo hamenyekane uko byakorana neza.
Ati “Ibyo byose biracyigwa n’amakipe yacu y’abatekinisiye, ariko turizeza ko mu gihe kitari kinini tuzaba dufite igisubizo kizarinda ibigo by’ubuvuzi gukomeza guhura n’ibi bibazo.”
Ikibazo cy’amazi yanduye mu bitaro bya Muhima n’uburyo kirimo gushakirwa umuti
Muri ibyo biganiro, hanagarutswe ku kibazo cy’amazi yanduye ava mu bitaro bya Muhima agahenda kuyavunira, ndetse bikaba bishobora guteza izindi ngaruka ku buzima bw’abahaturiye.
Iyakaremye yavuze ko byashobokaga kubaka uruganda rutunganya ayo mazi hafi y’ibitaro, ariko kubera ko ibitaro bya Muhima biri munsi y’umuhanda hagati y’imihanda ibiri, ubutaka bwaho bukaba buto cyane, byari gusaba no kwimura abaturage bake batuye munsi y’ibitaro kugira ngo haboneke aho kubaka.
Ati “Twari tunafite igitekerezo cyo kubakisha uruganda munsi y’umuhanda, aho hari abantu bake baba bashobora kwimurwa bakahakorerwa uruganda. Minisiteri y’Ubuzima yiteguye gutanga ingurane, ariko n’ubundi turi no kureba n’uburyo amazi ava mu bitaro yajyanwa ku ruganda rugiye kubakwa ku Giti cy’Inyoni.”
Yanavuze ko bigeze no kugerageza uburyo bwo guhora basunika amazi yanduye bakoresheje amapompe, ariko amapompe akangirika buri cyumweru bikaba igihombo gikomeye.
Ati “Ubu turi gukorana n’Umujyi wa Kigali na WASAC tureba igisubizo cyihuse, kugira ngo hatagira ibindi bibazo by’umutekano w’ubuzima bw’abaturage byaduka.”
Minisiteri y’Ubuzima irizeza ko mu gihe cya vuba hazaba hafashwe ingamba zifatika mu gukemura ibibazo bibiri bikomeye: kwishyura ibitaro serivisi byahaye abatishoboye ndetse no gukemura ikibazo cy’amazi yanduye. Ibi ngo bizatuma ibitaro bikomeza gutanga serivisi nziza kandi bitabangamiwe n’ibihombo.
