Muri Singapore hatangijwe ku mugaragaro agace kahariwe ishyamba rya Nyungwe, kitwa “Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa”, mu rwego rwo kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije n’uburumbuke bw’urusobe rw’ibinyabuzima by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ambasade y’u Rwanda muri Singapore n’Ikigo Mandai Wildlife Group, kikaba cyarashyizwe muri Bird Paradise, pariki nshya y’inyoni iherereye muri Mandai Wildlife Reserve, hamwe mu hantu hakomeye ku isi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Aka gace kagizwe n’ubuso bwa hegitare 1.55, kaba ari ko kanini muri Bird Paradise. Gashushanyije mu buryo bukomeye ku buryo kagaragaza imisozi n’amashyamba yo muri Afurika, by’umwihariko bikomotse ku miterere ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Kahariwe gutuma abashyitsi basobanukirwa uburumbuke bw’urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri Nyungwe, harimo inyoni n’ibindi binyabuzima byinshi. Aka gace karimo inyoni zirenga 800, harimo izituruka muri Afurika n’inuma z’amoko anyuranye.
Harimo kandi Canopy Walkway, inzira yo hejuru mu biti ifasha abashyitsi kureba inyoni n’ibindi binyabuzima mu buryo bwihariye, kimwe n’uko bikorwa muri Nyungwe nyirizina.
Uyu mushinga w’ubufatanye uha u Rwanda umwanya wo kugaragaza uburyo rukungahaye ku bidukikije ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubumenyi ku kubibungabunga, no kurumenyekanisha nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bugezweho kandi burambye.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, yavuze ko bishimiye cyane ubu bufatanye.
Ati:
“Twishimiye gufatanya na Mandai Wildlife Group mu kugaragaza u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije no kubibungabunga ku ruhando mpuzamahanga. Ubu bufatanye bushimangira ubushake bwacu mu guteza imbere ubukerarugendo no gusangiza Isi inkuru y’u Rwanda.”
Ku ruhande rwa Mandai Wildlife Group, Dr. Cheng Wen-Haur, Umuyobozi mukuru wungirije, yashimangiye ko iki kigo gifite intego yo guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibinyabuzima kandi bishimiye gukorana n’u Rwanda.
Ati:
“Ku bufatanye buhamye n’abafatanyabikorwa bafite icyerekezo kimwe na RDB na Ambasade y’u Rwanda, tubashije gusangiza Isi inkuru zidasanzwe z’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije, zishobora kugera ku bantu benshi ku Isi.”
Ubu bufatanye bufatwa nk’intambwe ikomeye mu ngamba z’u Rwanda zo guteza imbere ubukerarugendo, ariko kandi ni inzira yo gufasha abantu benshi kwiga no gusobanukirwa urusobe rw’ibinyabuzima rwo muri Afurika, no gushimangira ko kubibungabunga ari ingenzi.
Iki gikorwa kitezweho kandi gufasha gukomeza kumenyekanisha ishyamba rya Nyungwe ku rwego rw’isi nk’umutungo kamere udasanzwe, bityo kikaba n’umuyoboro wo gukurura ba mukerarugendo bashaka gusura u Rwanda.
