Dore imishinga 10 minini izahabwa ingengo y’imari ya 2025/2026 mu Rwanda

Leta y’u Rwanda irateganya gukoresha asaga tiriyari 7 Frw mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, yiyongereyeho 21% ugereranyije n’uwari ushize wakoreshejwemo tiriyari 5.8 Frw.

Muri iyi ngengo y’imari, hagaragaramo imishinga minini izafasha guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu. Dore imishinga 10 minini izashyirwamo amafaranga menshi mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Inguzanyo ku banyeshuri biga muri za Kaminuza

Leta izakoresha miliyari 17.7 Frw mu gufasha abanyeshuri biga mu mashuri makuru yo mu Rwanda no mu mahanga kubona inguzanyo n’ubufasha. Nubwo bimeze bityo, iyi gahunda ikeneye byibura miliyari 22.5 Frw, bivuze ko haburaho miliyari 4.8 Frw ngo ishyirwe mu bikorwa neza.

Gutanga mudasobwa mu mashuri

Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga, Minisiteri y’Uburezi yateganyije gukoresha miliyari 9 Frw mu gutanga mudasobwa zisaga 17,000 mu mashuri 310. Uyu mushinga uzarangira mu Ukwakira 2027 utwaye byose hamwe miliyari 15.7 Frw.

Guhugura abarimu mu Cyongereza

Mu rwego rwo guteza imbere icyongereza nk’ururimi rw’akazi n’amasomo, REB izakoresha miliyari 6.7 Frw mu guhugura abarimu. Umushinga wose uzatwara miliyari 32 Frw kandi uteganyijwe kurangira mu Ukwakira 2027.

Kuvugurura Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri

Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bizongererwa ubushobozi, uyu mwaka bikazahabwa miliyari 2.5 Frw, ariko byitezwe ko kugeza mu 2028 bizaba bimaze gutwara miliyari 111 Frw.

Kugura imiti igabanya ubukana bwa SIDA (ARVs)

Nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga ya USAID mu kugura ARVs, Leta y’u Rwanda izakoresha miliyari 2.8 Frw mu kugura iyi miti ifasha abarwaye virusi itera SIDA kugira ngo bakomeze kubona ubuvuzi.

Kugura ibikoresho by’ubuvuzi

Hateganyijwe miliyari 16 Frw mu kugura ibikoresho nka CT scanners, hakoreshejwe uburyo bwo kugura mu nganda (direct factory), bwagabanyije igiciro kugera kuri 50%.

Kongera umusaruro w’ibihingwa

Minisiteri y’Ubuhinzi izakoresha miliyari 55 Frw mu gufasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire, hagamijwe kuzamura umusaruro w’ibihingwa no kongerera u Rwanda umutekano w’ibiribwa.

Kuvugurura Gare ya Nyabugogo

Umushinga wa RUMI wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo no gushyiraho umuhanda wihariye w’abagenzi, uzahabwa miliyari 19.3 Frw uyu mwaka. Uratwara byose hamwe miliyari 288.6 Frw ukazasozwa mu 2030.

Kubaka Ikigo cy’ibikorwa bya drone

Iki kigo kizubakwa i Huye, kigashyirwamo miliyari 3.3 Frw muri uyu mwaka. Kizafasha mu kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imbere inganda zikora drone. Biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu 2026.

Kuvugurura umuhanda Kigali–Muhanga

Umuhanda wa km 45 uhuza Kigali na Muhanga uzavugururwa, harimo gushyiramo ibisate bine ahari ubucucike n’imirongo yihariye y’amakamyo. Uyu mwaka wahawe miliyari 3 Frw, biteganyijwe ko uzatangira mu 2026.

Kuva mu 2001, aho ingengo y’imari yari miliyari 187.5 Frw, kugeza ubu yikubye inshuro 37, ikaba igeze kuri tiriyari 7 Frw muri 2025/2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *