Ubuhinzi n’ubworozi byazamuye imibereho, miliyoni 1.5 bava mu bukene
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje inkuru ishimishije ku bijyanye n’imibereho y’abaturage, aho umubare w’ingo zihagije mu biribwa wiyongereye mu myaka ine ishize ugera kuri 83%, uvuye kuri 79,4% mu 2020.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ishusho rusange y’ubukungu bw’igihugu. Yavuze ko imbaraga zashyizwe mu buhinzi n’ubworozi arizo zatumye Abanyarwanda bongera kubona ibyo kurya bihagije kandi byujuje ubuziranenge.
Minisitiri Ngirente yagize ati:
“Mu 2017, ingo zihagije mu biribwa zari kuri 80%, mu gihe cya COVID-19 byaramanutse bigera kuri 79,4%. Nyuma yaho kubera gahunda zikomeye mu buhinzi n’ubworozi, ubu tugeze kuri 83%. Ibyo bigaragaza intambwe ikomeye igihugu cyateye mu kurwanya inzara.”
Imibare igaragaza ko mu 2017, Umunyarwanda yanywaga litiro 66 z’amata ku mwaka, ariko ubu mu 2024 yageze kuri litiro 79,5. Ubuhinzi bukaba bukorwa n’abarenga 69% by’Abanyarwanda, mu gihe abakora ubuhinzi bugamije isoko bavuye kuri 37,3% mu 2017 bagera kuri 49% mu 2024.
Ibi byose bifasha abaturage kubona amafunguro menshi, kandi hari icyizere ko bizakomeza gutumbagira.
Ubushakashatsi bwa EICV7 (Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa karindwi) bugaragaza ko hagati ya 2017 na 2024, abantu basaga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene. Kuri ubu, Umunyarwanda akoresha nibura ibihumbi 560 Frw ku mwaka ku biribwa, imyambaro n’ibindi, bikamushyira hejuru y’umurongo w’ubukene.
Minisitiri Ngirente yashimangiye ko ibi bigerwaho kubera imbaraga igihugu cyashyize mu guteza imbere ubuhinzi, gahunda zo gufasha abatishoboye no gushyigikira urwego rw’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi.
Biteganyijwe ko gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, harimo kongera amahugurwa ku bahinzi n’aborozi, guha abaturage imbuto n’amatungo byiza ndetse no kuborohereza kubona amasoko, zizakomeza kuzamura imibereho y’ingo mu Rwanda.
