Raporo nshya ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) y’umwaka wa 2023/2024 igaragaza ko umusaruro w’amafi mu Rwanda wageze kuri toni 47.205, wiyongera inshuro zirenga eshatu ugereranyije n’imyaka icumi ishize.
Mu mwaka wa 2012, ubushakashatsi bwerekanye ko umusaruro w’amafi wari ku gipimo cya toni 25.000, harimo toni 16.000 zaturutse imbere mu gihugu n’andi toni 9.000 yaturutse mu mahanga.
Kuri ubu, isoko ry’amafi mu Rwanda riragenda rirushaho kwaguka, amafi acuruzwa mu turere twinshi tw’igihugu. Ariko haracyagaragara ko umubare w’amafi uri ku isoko ukiri muto ugereranyije n’abaturage bayakeneye.
Kwibuka Eugene, ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri MINAGRI, yabwiye IGIHE ko hari uburyo bwihariye bwifashishwa mu igenamigambi, harebwa ku mafi arobwa n’ayororerwa mu gihugu hamwe n’ava mu mahanga, hagafatwa n’umubare w’abaturage kugira ngo hamenyekane ingano y’amafi buri Munyarwanda arya.
Ati:
“Hashingiwe ku mafi arobwa n’ayororerwa mu gihugu, ava mu mahanga n’umubare w’abaturage, ubu buri muturage arya amafi angana n’ibilo 3,45 ku mwaka, kikaba ari igipimo cyazamutse ugereranyije n’imyaka 10 ishize.”
Mu rwego rwo gukomeza kongera umusaruro w’amafi no guhangana n’izamuka ry’iri soko, Leta yashyize imbaraga mu kwimakaza ubworozi bugezweho nk’ubukorerwa mu byuzi n’ikareremba (cages), hakoreshwa utwana tw’amafi (fingerlings) twizewe twaturutse mu mataragiro yemewe, ndetse amafi agahabwa ibiryo bikorewe mu nganda kugira ngo agire ubuziranenge.
Kwibuka yavuze kandi ko hakomeje kongerwa ubushobozi bw’aborora amafi, kunoza ikoranabuhanga mu bworozi, kubegereza ibikorwaremezo birimo imihanda n’amashanyarazi ndetse no gukomeza gukorana bya hafi n’abikorera.
Ati:
“Hari kandi gahunda yo kongera umusaruro w’amafi kugira ngo duhaze isoko ryo mu gihugu imbere, ndetse tunongerere amafi yo koherezwa hanze, cyane cyane mu bihugu duturanye.”
Ku isoko ryo mu Rwanda, igiciro cy’ikilo cy’ifi kiri hagati ya 4500 Frw ku mafi mato, 4800 Frw ku mafi aringaniye na 5000 Frw ku mafi manini. Ariko hari n’uburyo bworohereza benshi kuko hari ushobora kubona ifi yo kurya afite 500 Frw, bitewe n’ubwoko bw’ifi.
Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu mwaka wa 2035, umusaruro w’amafi mu gihugu uzaba ugeze kuri toni 80.620, mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu gihugu imbere no kongera ibyoherezwa hanze.
