Yago yashenguwe no gutwarwa uruhinja n’umukobwa babyaranye: “Yansezeye ntari mu rugo”

Umuhanzi Yago yemeje ko yamaze gutandukana n’umukunzi we Teta Christa, banabyaranye umwana w’umuhungu, avuga ko uburyo byagenze bwamusigiye igikomere cy’amarangamutima atoroheye umuntu uwo ari we wese.

Mu kiganiro yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube, Yago yavuze ko inkuru z’urukundo rwe zasakaye atari ari mu rugo, aho ngo yatunguwe no gusanga umugore babyaranye yahisemo kuva mu rugo batabiganiriyeho.

“Umukobwa nababwiye nakundaga ntabwo tukiri kumwe. Ni nanjye wabyivugiye, ndetse ari no mu muryango we. Ubu ameze neza, ndetse n’umwana wacu ameze neza. Ntabwo ndi umugabo utinya ibibazo. Ndi umugabo urebana n’ikibazo akakibwira ati ‘ndakurusha’.”

Yago yavuze ko yahisemo kuvugira mu ruhame, kugira ngo acemo amagambo n’inkuru zatangaga ishusho itari yo y’ibyabaye.

“Ntabwo ari inkuru yo gutwika umukobwa twatandukanye. Sinigeze mukubita, sinigeze mumwirukana, sinigeze mwibasira. Yansezeye ntari mu rugo, nari ndi mu kazi. Anyoherereza ubutumwa ambwira ko agiye.”

Uyu muhanzi wigeze kwamamara mu ndirimbo z’urukundo no mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, yavuze ko ibyo yanyuzemo bimweretse ko nta muntu ukomeye ku marangamutima.

“Nta ntwari y’amarangamutima. Hari ababigerageza bikabananira, bikarangira banze kubyakira. Hari n’abagera aho biyahura.”

Avuga ko nubwo yakomerekejwe, yagerageje kwihagararaho nk’umugabo, kandi ko icyo yifuza ari amasengesho, atari impuhwe.

“Ndamukunda kandi ndamwubaha. Uko twahuye n’uko twamenyanye ni ibyacu. Hari uwanyoherereje ubutumwa ambwira ngo yenda yaba afite ikibazo cy’ihungabana riterwa no kubyara (postpartum disorder). Ntabwo narwana n’umuntu wabyaye umwana wanjye.”

Yago yavuze ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, ariko agerageza kubyakira uko bishoboka. Yatanze urugero rw’uko urukundo rufite imbaraga zishobora gusenya cyangwa kubaka, ashimangira ko urugendo rw’urukundo rwamunaniye, ahitamo kurushyira mu maboko y’Imana.

“Ibaze umuntu ukunda, mumaze kubyara, umaze kubona imfura yawe, akagutwara uwo mwana mu byumweru bitatu utari mu rugo. Ababyeyi mubyaye murabizi icyo bivuze. Hari ibintu bikaze abagabo banyuramo ariko ntibigire aho babibwira.”

Yasoje asaba abantu kudamugirira impuhwe, ahubwo abasaba amasengesho, avuga ko ibi byamwigishije kwirwanaho mu buryo bw’umwuka.

“Nkeneye amasengesho, ntabwo nkeneye impuhwe. Nakoze ibishoboka byose, biranga. None narabyihoreye, nabihariye Imana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *