Sean ‘P. Diddy’ Combs yireguye mu minota 20 gusa mu rubanza akurikiranywemo ibyaha bikomeye

Nyuma y’icyumweru cya karindwi kirekire cy’itangazwa ry’ubuhamya n’ibimenyetso bikomeye bishinja Sean “Diddy” Combs ibyaha byo gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku nyungu, urubanza rwageze ku cyiciro cy’iregurwa ry’uregwa, rwaranzwe n’igihe gito rwatwaye – iminota 20 gusa.

Ku wa kabiri, nyuma ya saa sita, itsinda ryunganira Combs ryahawe umwanya mu rukiko rwa Manhattan ngo ritange ibisobanuro birengera umukiliya waryo. Abo banyamategeko bashimangiye ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bwagejeje imbere y’urukiko, basaba ko urubanza rwateshwa agaciro.

P. Diddy, wamenyekanye nk’umuhanzi, umushoramari n’icyamamare muri Amerika, yanze kugira icyo atangaza mu rukiko. Yabwiye umucamanza Arun Subramanian ati: “Ni icyemezo cyanjye n’itsinda rinyunganira kutagira icyo mvuga.” Yashimye umucamanza ati: “Urimo gukora akazi keza cyane. Ndashaka kukubwira ngo urakoze.”

Combs, waba ahamijwe ibyaha birimo no gushora abantu mu buraya, ashobora guhabwa igihano gikomeye – igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha bumushinja gukoresha izina n’ubwamamare bwe mu ruganda rw’imyidagaduro mu gushiraho igisa n’uruganda rw’uburaya, aho yasabaga abakunzi be gukora imibonano mpuzabitsina mu birori byo mu rwego rwo hejuru yise “freak-offs”.

Ibirego byashyikirijwe urukiko birimo ubuhamya butangwa n’abantu barenga 30 barimo abahoze ari abakunzi be nka Casandra Ventura na Jane (izina ry’ibanga). Abatangabuhamya bamwe bavuze ko bagirwaga nabi bamaze gusindishwa ibiyobyabwenge, abandi bavuga ihohotera rishingiye ku mubiri n’igitsina.

Mu gihe ubushinjacyaha bwari bwatangiye ubuhamya bwa benshi, abunganira Combs bahisemo kutazana n’umwe mu bashinjura. Ahubwo, batangaje ubutumwa bwo kuri telefoni n’ubundi buhererekanywa, bwagaragazaga uburyo abagore bivugira ubwabo ko bishimiraga ibirori byabaga biteguwe na Combs.

Mu butumwa umunyamategeko Alexandra Shapiro yasomeye mu rukiko, Jane yari yanditse ati: “Buri gihe ndaryoherwa,” agaragaza uburyo yishimiraga amajoro yo muri za hoteli aho birori byaberaga.

Alexandra Shapiro yabwiye urukiko ko abaregwa bashoboye gufata ibyemezo byabo ubwabo. Yagize ati:

“Birababaje ko Combs yagize imyitwarire idakwiriye, ariko si byo byemeza ko yakoze ibyaha byo gushora abandi mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku nyungu.”

Iri regura rizasozwa ku wa Kane no ku wa Gatanu, aho urukiko ruzafata icyemezo niba Combs agomba gukomeza gufungwa no kuburanishwa, cyangwa niba urubanza rushobora guseswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *