Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo, baganira ku mutekano n’iterambere mu karere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yakiriye Lt Gen Olusegun Obasanjo, wahoze ayobora Nigeria, kuri uyu wa Kabiri, baganira ku bibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no ku ngingo zitandukanye zirebana n’iterambere rya Afurika n’Isi muri rusange.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X (Twitter) rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryemeje ko ibi biganiro byibanze cyane ku mahoro arambye n’ubufatanye bw’ibihugu mu gukemura ibibazo bikomeje guteza umutekano muke mu karere.

“Perezida Kagame yakiriye Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria. Bunguranye ibitekerezo ku bibazo bihari mu karere ndetse n’ingingo zifite akamaro ku rwego rwa Afurika n’Isi yose. Bagiranye ibiganiro byibanze ku nzira zaganisha ku mutekano n’iterambere.” — Village Urugwiro.

Olusegun Obasanjo, umwe mu bayobozi bafite ubunararibonye ku mugabane, yagizwe umwe mu bahuza mpuzamahanga ku kibazo cy’intambara no kubura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), binyuze mu cyemezo cyafashwe n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) na SADC muri Gashyantare 2025.

Ibi biganiro bikaba bikomeje mu gihe hateganywa gusinywa amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi minsi.

Obasanjo n’ubuyobozi bw’u Rwanda bashimangiye ko Afurika ikwiye kuba ku isonga mu gukemura ibibazo byayo, hifashishijwe inzira z’ibiganiro, gukemura amakimbirane mu mahoro no gushyigikira iterambere rishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *