Kicukiro: Umuyobozi Nshingwabikorwa yijeje JADF kumenyekanisha ibyo bakora

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, mu Karere ka Kicukiro hashojwe imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF); Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’aka Karere, Mutsinzi Antoine arabashimira, ndetse anabizeza ubufatanye mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Ni imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro ryari rimaze iminsi ibiri ribera ku cyicaro cy’aka Karere; aho bagaragazaga ibyo bakora birimo ibicuruzwa bitandukanye ndetse na Serivisi zitangwa n’inzego z’Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa; ahanahembwe abafatanyabikorwa n’abayobozi bahize abandi.

Umuyobozi wungirije w’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) ka Kicukiro, Benjamin Musuhuke, avuga ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo gushimira abitabiriye no kwiha intego mu mwaka ugiye gukurikiraho.

Ati “Ni umwanya dushimira abitabiriye, abitwaye neza, abinjiye muri gahunda za Leta; ni igihe twishimira cyane kuko binaduha gutegurira umwaka utaha, kuko nk’ubu tuzi ibyo Akarere kagiye kwibandaho tukabagaragariza ko turi kumwe umwaka utaha; twiha intego y’ibyo tugiye gufatanya mu guteza imbere Akarere by’umwihariko umuturage.”

Musuhuke avuga kandi ko imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ari umwanya mwiza wo kureshya abafatanyabikorwa kuko buri mwaka umubare wabo wiyongera.

Umuyobozi wungirije wa JADF-Kicukiro, Musuhuke Benjamin.

Ubwo yasozaga iri murikabikorwa ngarukamwaka, DEA Mutsinzi Antoine yashimiye abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa ry’uyu mwaka, na cyane ko intego bari bihaye bazigezeho.

Ati “Ndashimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro. Uyu mwaka wa 2025 twageze kuri byinshi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo gufasha abaturage; birimo amahugurwa, igishoro ngo biteze imbere…, ariko by’umwihariko buri mwaka twiha intego aho uyu mwaka twihaye intego yo gusana amazu 30 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Turashima uruhare rwabo kuko twabashije gukusanya Miliyoni zisaga 40, ubu amazu tukaba tuzayataha tariki 4 Nyakanga.”

DEA Mutsinzi yanagarutse kuri sisitemu bashyizeho bahuriyeho n’abafatanyabikorwa, aho yakemuye ikibazo cyo gusaba amakuru no kuabona ku gihe; aho ngo wasangaga basiragira mu biro bitandukanye, ariko ubu bizaba byoroshye kubona amakuru, kuko bayinjiramo bakagaragaza ibyo bakoze, bikanoroshya gukora ubugenzuzi.

Umuyobozi Nshingabikorwa w’Akarere ka Kicukiro kandi yijeje abafatanyabikorwa ubufatanye mu kumenyekanisha ibyo bakora, kugira ngo bibashe kugera kure hashoboka.

Ati “Uwagera muri iri murikabikorwa yahita ahindura imyumvire, kuko abafatanyabikorwa bafite ibikorwa byiza kandi bifatika. Icyo tubizeza ni ubufatanye nk’uko babisabye mu kwamamaza no kumenyakanisha ibyo bakora haba ku mbuga nkoranyambaga z’Akarere nka website n’ahandi, kugira ngo ibikorwa byabo tubigaragaze binabafashe mu iterambere ryabo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yijeje JADF ubufatanye mu kumenyekanisha ibyo bakora.

Imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2025 ryitabiriwe n’abasaga 60, gusa uyu mubare ukaba ari muto ugereranyije n’abasabaga kuryitabira; Umuyobozi Nshingwabikorwa akabizeza ko ubutaha bazashaka ahantu hanini kugira ngo rizitabirwe n’umubare munini w’Abafatanyabikorwa; kuko bafite ibikorwa bifatika bibafasha mu guhindura imibereho y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ari kumwe n’abandi bayobozi berekwa ibyo abafatanyabikorwa bamurika.
Mu gusoza iri murikabikorwa hanatanzwe ibihembo bitandukanye ku nzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bahize abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *