Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Umuhoza Victoire ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, hagamijwe gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain n’abandi.
RIB ivuga ko icyo gikorwa cyakozwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko Ingabire ashyikirizwa ubutabera kugira ngo hakomeze iperereza rigamije gukusanya ibimenyetso bifatika.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, RIB yagize iti:
“Ingabire Umuhoza Victoire akurikiranyweho hamwe na bagenzi be ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.”
Amakuru yemeza ko Ingabire afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo hakurikizwe inzira z’amategeko.
Nubwo amazina y’abandi bareganwa na Ingabire ataratangazwa ku mugaragaro, iyi dosiye ishingiye ku rubanza rusanzwe ruregwamo Sibomana Sylvain, rutangiye gukurikirwa n’Urukiko Rukuru, aho harimo gukurikirana ibikorwa by’inzego zitazwi zishobora kuba zarateguraga ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu.
Ingabire Umuhoza Victoire si ubwa mbere yisanga mu bibazo n’inzego z’ubutabera. Yahoze afungiye imyaka umunani akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, mbere y’uko arekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika mu 2018.
Kuva icyo gihe, yakomeje kugaragara mu bikorwa bya politiki byiganjemo amagambo asebya ubutegetsi, yitwaje uburenganzira bwe nk’umuyobozi wa politiki yise “Dalfa Umurinzi”.

Aliko se, yakurikije amategeko n’ amabwiriza, ishyaka rye rikandikwa, maze namubwira iki.
Abyumve neza ko polike inshingiye ku maranga mutima no guhangana mu baturage, Urwanda n’ Africa ntibakibikeneye rwose. Hakenewe politike yo kwiteza imbere mu bumwe no mu budahezanya💪
Aho guhora arekereje ngo anenge ibitagenda, yashyira imbaraga mu gutanga inama zunga n’ izubaka, kandi aho bikwiriye, kandi si ku karubanda.