Malariya ni indwara ikomeye cyane mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rudasigaye, aho ikomeje kuba ikibazo gikomeye mu buzima by’umwihariko ababyeyi batwite n’ubuzima bw’uwo atwite kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Ingaruka zinyuranye za malariya mu gihe yibasiye umugore utwite
Malariya ku mugore utwite ishobora kumutera ibibazo bikomeye, birimo kubura amaraso kuko iyi ndwara itera gusenyuka k’uturemangingo tw’amaraso bigatuma umugore abura amaraso bikaba byateza umunaniro ukabije, gucika integer ndetse n’ikibazo cyo kubura umwuka.
Malariya yibasira ubwonko nayo ni ubwoko bukomeye bwa malariya bushobora gutera ibibazo by’ubwonko, harimo no gutakaza ubwenge ndetse bikaba byateza urupfu mu gihe bitavuwe vuba by’umwihariko ku mugore utwite.
Malariya ishobora gutera ikibazo gikomeye ku mikorere y’umwijima, kikaba cyatera ibindi bibazo bikomeye.
Malariya ishobora gutera gupfa k’umwana uri mu nda cyane cyane mu gihe umugore afite malariya ikomeye cyangwa itavuwe neza.
Malariya ku mugore utwite ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana atwite
Kubyara imburagihe (Premature birth): Umwana ashobora kuvuka mbere y’igihe, bikaba byateza ibibazo bikomeye ku buzima bwe.
Kubyara ufite ibiro bike (Low birth weight): Umwana ashobora kuvuka afite ibiro bike, bikaba byongera ibyago byo gupfa cyangwa kugira ibibazo by’ubuzima.
Kugira ibibazo by’ubwonko (Neurological problems): Umwana ashobora kugira ibibazo by’ubwonko, harimo no kutamenya neza, kutavuga cyangwa kutagenda neza.
Kugira ibibazo by’umutima (Cardiac problems): Umwana ashobora kugira ibibazo by’umutima, bikaba byateza ibindi bibazo by’ubuzima.
Gupfa k’umwana akiri mu nda (Stillbirth): Malariya ishobora gutera gupfa k’umwana cyane cyane mu gihe umugore afite malariya ikomeye cyangwa itavuwe neza.
Marie Claire, umubyeyi w’imyaka 28, atangaza uko yibasiwe n’indwara ya malariya mu gihe cyo gutwita. Ati: “Ntitwe narwaye malariya ikomeye. Nagiye kwa muganga, bambwira ko malariya ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana. Nari mfite ubwoba, ariko nyuma yo kuvurwa neza, umwana yavutse neza afite ibiro bihagije.”
Abaganga bavuga iki ku ngaruka za malariya ku mugore utwite?
Dr. Jean Bosco atangaza ko malariya ari ikibazo gikomeye ku mugore utwite yaba we ku giti cye ndetse no ku mwana atwite.
Ati: “Malariya ku mubyeyi utwite ni ikibazo gikomeye, ariko ashobora kuyirinda ndetse n’igihe yayirwaye akitabira kuyivura neza ndetse no kujya kwa muganga kenshi kugira ngo bakurikiranwe neza.”
Kugeza ubu Malariya ku mubyeyi utwite ni ikibazo gikomeye ariko ishobora kwirindwa n’uwo yafashe aramutse yihutiye kuyivuza hakiri kare, akavurwa neza ndetse bagakurikiza inama z’abaganga, bakaryama mu nzitiramubu bibafasha mu kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite ingaruka z’indwara ya malariya.
 
											 
											 
											 
											 
											
 
							 
			 
			 
			