Denzel Washington aje muri “Black Panther 3”: intambwe ikomeye mu rugendo rwa sinema ya Afrika

Denzel Washington, umwe mu bakinnyi b’icyitegererezo muri sinema mpuzamahanga, agiye kugaragara mu gice cya gatatu cya filime “Black Panther”, imwe mu zikunzwe cyane z’uruhererekane rwa Marvel. Ibi byatangajwe na Ryan Coogler, umuyobozi w’iyi filime kuva yatangira, watangaje ko Washington ari umwe mu bakinnyi yatekerejeho kuva kera.

Mu kiganiro giherutse gutambuka kuri podcast “7PM in Brooklyn” aherekejwe na Carmelo Anthony, Coogler yagize ati:

“Namwifuzaga kuva kera. Ntekereza ko ari we mukinnyi w’ikinamico ukomeye cyane ukiriho, kandi ibyo asobanuye ku muco wacu, birarenze.”

Coogler yavuze ko amaze igihe avugana na Washington kuri uru ruhare, ndetse ngo yatunguwe ubwo uyu mukinnyi yahishuraga mu ruhame ko yabonye ubutumwa bumutumira. Ibi byabaye mu Ugushyingo 2024 ubwo Denzel Washington yagaragaraga mu kiganiro The Today Show agatangaza ko Ryan Coogler yamwandikiye amusaba kugaragara muri Black Panther 3.

Icyo gihe ibinyamakuru bitandukanye byahise bitangaza ko Washington yamaze kwemera uruhare rwe muri filime, nubwo nyuma mu kiganiro kuri Variety’s Awards Circuit Podcast, yasobanuye ko atabiteguye, ndetse yahamagaye Coogler amusaba imbabazi kuba yarabitangaje. Ariko yaje kongera amushimira, amwita “umuhanga.”

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Washington yagarutse kuri iyi filime mu kiganiro cyaciye kuri YouTube, avuga ko ashishikajwe cyane no gukorana na Coogler. Umuyobozi Coogler nawe yemeje ko yamwandikiye akanamushaka cyane, ariko ko igisubizo cya nyuma kiri mu maboko ya Washington.

“Ndamushaka cyane, ariko bizaterwa n’uko abishaka,” Coogler yagize.

Filime iri mu mishinga yanyuma ya Denzel Washington

Denzel Washington yavuze ko Black Panther 3 izaba imwe mu mishinga ya nyuma azakora mbere yo gusezera muri sinema, mbere y’uko yerekeza mu yindi mishinga y’ikinamico irimo Othello na King Lear. Kwemera kugaragara muri iyi filime, birafatwa nk’intambwe ikomeye kuri Marvel ndetse no ku rwego rw’ubwiza bw’iyi nkuru.

Black Panther: Sinema ihindura isura ya Afurika

Filime Black Panther yasohotse bwa mbere mu 2018, ikinjiza asaga miliyari 1.3 z’amadolari, ikavugisha benshi uburyo yagaragaje Afurika nk’ahantu h’iterambere, ikoranabuhanga n’umuco, binyuze mu gihugu cy’ikitegererezo cya Wakanda. Nyuma y’urupfu rwa Chadwick Boseman mu 2020, igice cya kabiri Wakanda Forever cyagaragaje inzira yo kumwibuka no gushakisha uwamusimbura.

Ibihe byombi byayobowe na Ryan Coogler, wafashije guhindura uburyo sinema ya Afurika ibonwa n’isi, ahindura isura ya “kontinenti y’akababaro” mu ishusho y’inkomezi, ubumwe n’iterambere.

Kuki Denzel Washington ari ingenzi muri iyi nkuru?

Kwiyunga kwa Washington kuri iyi nkuru ni umwihariko. Afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza cyane b’ibihe byose, watsindiye ibihembo bikomeye nka Oscar, ndetse akaba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema zigaruka ku muco, amateka n’ingaruka z’ubuzima bw’Abirabura.

Uru ruhare rushya ruri gutegurwa na Coogler ntirwatangajwe neza icyo ruzaba rushingiyeho, ariko birakekwa ko Washington ashobora kuba ari igice cy’ingenzi mu buyobozi bwa Wakanda cyangwa igice cy’amateka mashya azatangirwa mu gice cya gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *