U Rwanda rukomeje gushimangira umwihariko warwo mu guhinga no gutunganya ikawa y’ubuziranenge, nyuma yo guhabwa icyubahiro cy’umushyitsi mukuru mu imurikagurisha rikomeye ku rwego rw’u Burayi, rizwi nka Coffee Europe Expo 2025, riri kubera i Warsaw, muri Pologne.
Iri murikagurisha ryabaye kuva ku wa 27 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2025, ryitabirwa n’abagera ku 6000 baturutse mu bihugu 15, harimo abacuruzi b’ibikomoka kuri kawa, abashoramari, abahanga mu by’ikawa, ndetse n’abatanga ibikoresho byifashishwa mu kuyitunganya.
Ubushobozi bw’u Rwanda bwigaragaje mu mpande zose
U Rwanda rwitabiriye iri murikagurisha ku nshuro ya mbere, ariko rwahise ruhabwa umwanya w’icyubahiro nk’igihugu cyashyizwe imbere mu kwerekana igikombe cy’ikawa nziza ivuye ku butaka bw’u Rwanda, izwiho impumuro n’uburyohe bihiga izindi. Abanyarwanda barenga 100 bari kumurika kawa, ibikorwa byabo bikabera ku buso bwa metero kare 15,000.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko u Rwanda rwari umushyitsi mukuru w’imurikagurisha, agira ati:
“Ni ikimenyetso cy’uko Pologne n’indi mitwe y’abashoramari ibona u Rwanda nk’igihugu cyizewe, gifite icyerekezo gihamye, kandi gifite ibicuruzwa bifite aho bihuriye n’icyerekezo cy’Isi.”
Guhanga amasoko mashya no kwagura ubufatanye
Iri murikagurisha ryabereye muri Ptak Warsaw Expo, inzu nini yamamaye mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga, aho isanzwe yakira ibirori birenga 70 buri mwaka bigatuma abantu barenga miliyoni bayisura.
Tomasz Szypuła, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Ptak Warsaw Expo, yashimye uburyo u Rwanda rwitabiriye, anavuga ko bazakomeza gufatanya mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku ikawa n’ibindi bicuruzwa. Yavuze ko u Rwanda ruteganyirijwe gusinya amasezerano y’ubufatanye azibanda ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi.
Ikawa: Zahabu y’u Rwanda
Nk’uko imibare ya NAEB ibigaragaza, mu mwaka wa 2023/2024, ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71 z’amadolari ya Amerika, ikaba iri mu bicuruzwa bikomeye bifatiye runini ubukungu bw’igihugu. Uretse ikawa, icyayi nacyo cyinjije miliyoni 114,88$, naho ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi muri rusange bwazamuye amafaranga asaga miliyoni 839,2$.
Ubutumwa ku bikorera n’abahinzi b’ikawa
Abitabiriye Coffee Europe Expo baturutse mu nzego zinyuranye z’ubucuruzi bw’ikawa, basanze ikawa y’u Rwanda igaragaza icyerekezo cy’ahazaza, hibandwa ku gukoresha ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije no guharanira ubuziranenge buhoraho.
Ni amahirwe ku bikorera b’Abanyarwanda n’abahinzi bato bagize urwego rw’ibanze rwatumye ikawa y’u Rwanda igera aho iri uyu munsi. Kubona icyubahiro nk’iki ni urufunguzo rwo kongera igiciro cy’ikawa y’u Rwanda, kwagura amasoko y’amahanga, no gushora imari ku buryo burambye.
