Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, Iranzi Edmond w’imyaka 37, utuye mu Mudugudu wa Gakenka, Akagari ka Shara, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, yahuye n’akaga ubwo moto ye yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya irakongoka.
Nk’uko Iranzi yabibwiye itangazamakuru, ubwo yari agiye gutwara umugenzi wamuhamagaye, moto ye yafashwe n’inkongi ubwo yari ayakije. Yagize ati: “Nari nyiparitse ku iseta hamwe na bagenzi banjye aho twita Kuryakane, umugenzi arampamagara ngo mutware, nyakije njya kumureba ku mugeri wa mbere gusa numva umuriro nk’uwo muziko uyatsemo umfata ku kuboko, nyivaho vuba mbona ihise igurumana.”
Nubwo bagenzi be bagerageje kuzimya iyo nkongi bifashishije umucanga ndetse no gushaka kizimyamoto kuri ADEPR hafi aho, byose byabaye iby’ubusa, moto irashya irakongoka burundu.
Iranzi yavuze ko yari amaze imyaka itanu akoresha iyo moto, ifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, kandi ko ari yo yamufashaga gutunga umuryango we w’abantu barindwi. Yongeyeho ko nubwo yari ifite ubwishingizi, ubwo bwishingizi butishingira inkongi y’umuriro, bityo akaba atazabona ubufasha bwo gusimbuza iyo moto.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, yihanganishije Iranzi, asaba bagenzi be bakorana umwuga kumuba hafi no kumufasha kongera kwiyubaka. Yagize ati: “Twabimenye turakomeza kumwihanganisha nk’uko twanabikoze tukibimenya, tugasaba cyane cyane bagenzi be bakorana umwuga umwe kumuba hafi nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.”
Yasabye abamotari n’abandi batwara ibinyabiziga kujya bagenzura kenshi ko nta kibazo byaba bifite, kandi bagafata ubwishingizi burimo n’ubwishingira inkongi z’imiriro, kuko iyo ihiye harimo ikibazo cy’ubwishingizi birushaho kugorana.
Iyi nkongi y’umuriro ibaye imwe mu zagiye ziboneka mu Rwanda mu bihe bitandukanye, aho usanga ibinyabiziga cyangwa inzu zifashwe n’inkongi, bikaba byongera umuhate mu gukangurira abaturage kugira ubwishingizi bwuzuye no gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge.

