Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yahamagaye umuherwe Elon Musk, usanzwe ari umwe mu bajyanama ba hafi ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu rwego rwo kugerageza guhosha umwuka mubi watewe n’ibirego bya Trump ko Afurika y’Epfo irimo kwambura ubutaka abera no kubafata nabi.
Ibi birego byaje nyuma y’uko Perezida Ramaphosa ashyize umukono ku itegeko rishya ryemerera leta kwambura ubutaka mu nyungu rusange, ariko nta ngurane itanzwe, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubusumbane mu mitungo byasizwe n’ubukoloni n’ivanguramoko.
Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko azahagarika inkunga yose Leta Zunze Ubumwe za Amerika itanga muri Afurika y’Epfo kugeza igihe hazakorerwa iperereza ryimbitse ku birego by’uko igihugu kiri kwambura ubutaka no gufata nabi bamwe mu baturage.
Elon Musk, wavukiye muri Afurika y’Epfo ariko ubu akaba ari umwenegihugu wa Amerika, yunze mu rya Trump, ashinja Afurika y’Epfo kugira “amategeko y’ivangura mu bijyanye n’ubutaka”.
Ibiro bya Perezida Ramaphosa byatangaje ko muri iyo kiganiro cyabaye kuri telefoni, Perezida yasobanuriye Musk ko itegeko rishya ry’ubutaka rishingiye ku Itegeko Nshinga ry’igihugu, rigamije ubutabera, uburinganire n’ubwuzuzanye, kandi ko ritagamije kwambura ubutaka abera nk’uko bivugwa.
Nubwo iyi nama y’itumanaho igamije guhosha umwuka mubi, bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi muri Afurika y’Epfo banenze Perezida Ramaphosa, bamushinja kurenga ku mahame ya dipolomasi no kuganira n’umuntu utari umuyobozi wa leta, bityo bikaba bishobora gutuma igihugu kigaragara nk’ikigendera ku mahitamo y’abandi.
Perezida Ramaphosa yavuze ko uretse inkunga igenerwa gahunda yo kurwanya SIDA, nta yindi nkunga ikomeye Afurika y’Epfo ihabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ko igihugu kizakomeza kwihagararaho no gukomeza gahunda zacyo z’ubutabera n’uburinganire mu micungire y’ubutaka.
