Nubwo u Rwanda rudafite inkombe z’inyanja, ubuso bwinshi bw’igihugu bugizwe n’amazi y’ibiyaga n’imigezi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda. Guhahirana, uburobyi, ubukerarugendo, ndetse n’ubushakashatsi, ni bimwe mu bikorwa bikorerwa mu mazi. Gusa, kugira ngo ibi bikorwa byose bigende neza, bisaba umutekano usesuye ari na ho Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rigaragara.

Mu 2005, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), rihabwa inshingano zo gucunga umutekano ku biyaga n’imigezi. Iri shami rifite icyicaro gikuru i Nkora, mu karere ka Rutsiro, aho rikurikirana ibikorwa byo kurinda abagenzi, abarobyi, ibikorwaremezo, n’ibikorwa byose bibera mu mazi.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, uyobora iri shami, avuga ko kuva ryashingwa, iri shami ryanyuze mu rugendo rurerure rw’iterambere. “Ryatangiranye abapolisi 35 n’amato atanu gusa. Ubu dufite abasaga 150 n’amato arenga 15 agezweho. Twagize impinduka zifatika zishingiye ku bushobozi bw’igihugu n’icyerekezo cya Polisi,” yasobanuye.
Iri shami rifite sitasiyo 10 zikora buri munsi mu biyaga nka Kivu, Muhazi, Burera, Ihema n’ahandi, ndetse rikaba rikora ku buryo buhoraho mu bindi biyaga 20 n’imigezi 7. Uko ubushobozi bwiyongera, ni nako n’aho bakorera hagenda haguka.
Chief Inspector of Police Vincent Ntamahungiro ushinzwe amahugurwa muri iri shami avuga ko umupolisi mushya abanza guhugurwa byimbitse. “Turamwigisha koga, gutabara abarohamye, kwitwara mu mazi, no gutwara ubwato. Tunamwigisha uko yakoresha intwaro mu mazi, n’uburyo bw’ubutabazi bw’ibanze.”
Ayo masomo agenewe gutegura umupolisi ku buryo yagera mu mazi afite ubumenyi buhagije bwo gucunga umutekano n’igihe habaye ibibazo.
ACP Butera avuga ko umutekano wo mu mazi udashoboka hatabayeho ubufatanye n’abaturage. Ati: “Dukorana n’abarobyi, abatwara abagenzi n’abandi bose bakoresha amazi. Baduha amakuru y’icyahungabanya umutekano, tukabikumira hakiri kare.”
Nsengiyumva Jean Baptiste, uyobora koperative y’abarobyi baroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, ashimangira akamaro k’iri shami. “Ubu turaroba dutekanye. Nta bisambo tukibona kuko Polisi iba hafi kandi itwitaho. Natwe tubaha amakuru igihe hari ikitagenda neza.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko intego ari ukunoza serivisi, kongera ibikoresho n’abakozi, no gukomeza kwigisha abaturage ku micungire y’amazi. “Umutekano wo mu mazi ni ingenzi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Tugomba kuwubungabunga ku nyungu z’Abanyarwanda bose,” ACP Butera arangiza avuga.
