Muri iki gihe cy’impeshyi aho ubushyuhe buri hejuru, benshi bakunze kwijujuta kutabasha gusinzira neza, bamwe bagaragurika, abandi bagahinduranya imyanya (positions) kenshi mu buriri. Ariko se, ni ubuhe buryo bwo kuryamamo bwaba ari myiza cyane ku buryo bwagufasha gusinzira neza no gukanguka wumva umerewe neza, utaribwa cyangwa unaniwe?
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe hirya no hino ku Isi bwerekana ko imyanya umuntu aryamamo ishobora kugira uruhare runini ku ireme ry’ibitotsi bye, ku buzima bwe rusange, ndetse no ku buzima bw’imyanya imwe n’imwe y’umubiri nk’umugongo, ijosi, igifu ndetse n’uburyo ahumeka.
Urubavu, umugongo cyangwa inda: Uburyo butandukanye abantu baryamamo
Abashakashatsi bo muri Denmark basanze abantu benshi baryamira urubavu – aho basanze hejuru ya kimwe cya kabiri cy’igihe abantu baryamamo baryamiye ku rubavu, 38% baryamiye umugongo naho 7% bakaryama bubitse inda. Uko umuntu agenda akura niko arushaho gukunda kuryamira urubavu. Ibi byagaragaye no ku bana barengeje imyaka itatu, mu gihe impinja usanga benshi bashyirwa kuryama bagaramye ku mpamvu z’umutekano.
- Ku bantu bagona cyangwa bafite indwara ya “sleep apnoea” (aho guhumeka bicikagurika iyo baryamye), kuryamira urubavu bifasha gufungura inzira z’umwuka bikarinda akantu kitwa uvula n’ururimi kuziba umuhogo, bigatuma umuntu agona gake cyangwa bikabicogoza burundu.
- Ku bafite uburibwe mu mugongo, ubushakashatsi bwakorewe muri Nigeria ku bakozi basudira mu ma kontineri bwerekanye ko abaryamira urubavu bibarinda ububabare kurusha abaryamira bagaramye.
- Ku bantu bafite ikirungurira cyangwa se “reflux acide”, abahanga mu buvuzi bemeza ko kuryamira urubavu rw’ibumoso bifasha igifu kudasohora acide ijya mu gicamakoma, bigatuma umuntu atumva ububabare cyangwa ubushyuhe mu gituza.
Kuryamira umugongo
Kuryama ugaramye nabyo bifite ibyiza byabyo, cyane cyane ku bafite ikibazo cy’ijosi. Ubushakashatsi bwakorewe muri Portugal ku bantu bafite uburibwe mu mugongo n’ijosi bwerekanye ko abaryamye bagaramye biseguye neza bigabanya cyane uburibwe, nyuma y’ibyumweru bine gusa.
Nyamara, abantu bagona cyane iyo baryamye bagaramye, bitewe n’uko ururimi rushobora kuziba inzira y’umwuka. Ibi byongera ibyago bya apnoea, ari nabyo bigabanya ireme ry’ibitotsi.
Kuryama wubitse inda
Kuryama wubitse inda ni uburyo abantu bake bakunda, ariko birimo ibyago. Ubu buryo bushobora kongera iminkanyari mu maso, kuko isura iba ishyigikiwe n’umusego. Abaganga b’inzobere mu kubaga bavuga ko uruhu rw’isura ruba rufite ubuzima bwiza iyo rudatsikamiwe, rukaba rufite umudendezo.
Iyi position ishobora no guteza ibibazo ku rwasaya no ku bihaha bitewe n’uburyo bigabanya ubwisanzure bwo guhumeka.
Guhitamo uburyo bukubereye
Icyo abashakashatsi bose bahurizaho ni uko nta position imwe yabera bose nziza, ahubwo umuntu agomba kwirebera uburyo amerewe neza, ariko anita ku byifuzo by’umubiri we.
- Niba ugira ikirungurira, gerageza kuryamira ibumoso.
- Niba ugona cyane, kuryamira urubavu bishobora kugufasha.
- Niba ubabara ijosi, umugongo wawe ugomba gushyigikirwa neza, rimwe na rimwe kuryama ugaramye ni wo muti.
- Kuryamira urubavu urambuye birinda uburibwe n’amavunane.
Ariko na none, guhinduranya imyanya ya buri kanya mu ijoro bishobora kugutera kurushaho kudasinzira neza, ni byiza guhitamo position imwe igushimisha ukayitozaho igihe runaka mbere yo kuyijyaho burundu.
