Abagabo bifuza abana barengeje imyaka 35 bakwiriye gusuzuma ingaruka zishobora guterwa n’imyaka yabo, kuko ubushakashatsi buheruka bwerekana ko hari ibyago byinshi byo kubyara abana bavukana ibibazo by’ubuzima cyangwa ubumuga bwo mu mutwe nka “Autisme”.
Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bubigaragaza, harimo n’ubwakozwe na Kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasuzumye amakuru y’abana bagera kuri miliyoni 40, imibare yerekana ko imyaka y’umugabo igira uruhare rukomeye ku buzima bw’umwana avutse.
Imyaka y’umugabo igira ingaruka ku mbuto
Mu gihe abagore bafite umubare ntarengwa w’utuburumbuke (ovules) dushobora kugabanuka cyangwa gushira burundu, abagabo bo bakomeza kubyara intanga ngabo (sperme) kuva igihe bageze mu bugimbi (puberté) kugeza mu zabukuru. Ariko, uko imyaka ishira, ubwiza n’ubwinshi bw’izo ntanga bugenda bugabanuka, bikaba byongera ibyago byo kutabyara cyangwa kubyara abana bafite ibibazo.
Ingaruka ku buzima bw’umwana
Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo babyara barengeje imyaka 35 baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana:
- Bavuka badafite ibiro bihagije
- Bafite ibibazo byo kureba cyangwa guhumeka
- Bagira ubumuga bwo mu mutwe burimo Autisme
Abagabo bafite imyaka irenga 45 baba bafite 14% by’ibyago byo kubyara umwana utageze igihe, mu gihe abarengeje imyaka 50 bageza kuri 28% y’ibyago byo kubyara umwana ushobora kugira uburwayi bumugumaho igihe kirekire.
Ubushakashatsi bwasohotse mu 2017 bwerekanye ko uko umugabo akomeza gusaza, ibyago byo kubyara umwana ufite Autisme na byo byiyongera ku kigero cya 21% buri myaka 10 yongeraho.
Imbuto zishaje zishobora guteza ikibazo
N’ubwo imbuto z’umugabo zikomeza kuboneka uko ashaje, ubushobozi bwazo bwo gusama buragabanuka, ndetse hakabaho n’impinduka mu myubakire yazo (mutations génétiques) bishobora gutera ibibazo bikomeye ku mwana. Nta bisobanuro bifatika ubushakashatsi bwari bwabona ku mpamvu ibi bibaho, ariko bigaragara ko uko intanga zishaje, ari ko n’ibibazo byiyongera.
Hari icyo wakora ngo wirinde?
Dr. Alfredo Canalini, Perezida w’Ihuriro ry’Abigisha b’Ubuganga bw’Inzira y’Inkari (Urologie) muri Brazil, avuga ko nta buryo buhamye bwo guhagarika izi ngaruka. Ariko gusuzuma hakiri kare, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi, kurya indyo yuzuye, kwirinda stress no kugenzura ibiro bishobora gufasha umugabo kugira ubuzima bwiza bw’ubugabo n’intanga nziza.
Dr. Karla Giusti Zacharias, inzobere mu by’irondoka mu bitaro bya Rede D’OR muri São Paulo, avuga ko abagabo bakuze benshi baza kumureba bashaka kubyara. Akavuga ko bagomba gutekereza ku ngaruka ku mwana ndetse no ku bushobozi bwo kumurera.
Kurerera mu zabukuru na byo ni ingorabahizi
Zacharias yibutsa ko ikibazo atari ukubona umwana gusa, ahubwo no kumwitaho. Ati:
“Abagabo benshi bageze mu zabukuru baba barakoze cyane, barananiwe. Kubyuka mu gitondo ugahindurira umwana impuzu, ukamukinisha, ibyo byose bisaba imbaraga. Ni ibintu abashakanye bagomba kuganiraho mbere yo gufata umwanzuro.”
