Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 32 ukurikiranyweho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu, witwa Gisubizo, w’imyaka 11. Uyu mwana ngo yari asanzwe yiga mu ishuri rya GS Hanika, mu mujyi wa Nyanza. Inkuru y’ubu bwicanyi ivugwaho byinshi birimo urugendo rutoroshye n’urukundo rwa kibyeyi, rutashoboraga gutanga umusaruro ushimishije.
Amakuru yizewe dukesha inzego z’umutekano avuga ko ku itariki ya 5 Gicurasi 2025, uyu mwana yasohotse ku ishuri ajya kureba se mu mujyi wa Nyanza aho asanzwe akora akazi ko kogosha. Aha ni ho yaherukaga kuboneka ari muzima. Icyari uruzinduko rw’ubusabane hagati ya se n’umwana, cyahindutse urugendo rw’amarira n’agahinda.
Nk’uko iperereza ribigaragaza, aho kumwakirana urugwiro, Se ngo yamujyanye mu Karere ka Huye, aho bivugwa ko yamwishe mu buryo bw’agashinyaguro gakabije. By’umwihariko, nyuma yo kumwambura ubuzima, ngo yamuciye umutwe arawutwika, nubwo utashoboye gushya burundu.
Ubwo bwicanyi bwamenyekanye ku itariki ya 9 Gicurasi 2025 ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafataga ukekwaho icyaha mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo mugabo. Ati: “Akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 11. Iperereza rirakomeje, ariko birababaje kubona umuntu uhawe inshingano zo kurera no kurinda ubuzima bw’umwana ahitamo kubumwambura mu buryo bw’agashinyaguro.”
SP Habiyaremye yakomeje asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bihungabanya ubuzima bw’abandi, by’umwihariko abana, avuga ko ubikoze nta mahoro abona, kuko amategeko amuhana by’intangarugero.
Abaturage barasabwa gukomeza kugira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe, cyane cyane iyo babonye ibimenyetso bidasanzwe bishobora guhungabanya umutekano w’abandi, cyane abana.
Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko uwafashwe agomba gushyikirizwa ubutabera. Biteganyijwe ko dosiye ye izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu minsi ya vuba kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku cyaha akurikiranyweho.
