Kim Kardashian yasutse amarira mu rukiko i Paris nyuma yo gusomerwa ibaruwa y’umwe mu bamwibye

Mu rukiko rwo mu Bufaransa, icyamamare Kim Kardashian yagaragaje amarangamutima akomeye ubwo yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo abagabo bakekwaho kumwambura no kumutera ubwoba mu 2016, ubwo yari mu Bufaransa mu bikorwa bya Paris Fashion Week. Ibyo byabaye mu rukiko ruri kuburanisha urubanza rukomeye rwatangiye ku wa 29 Mata 2025, rukazasozwa ku wa 23 Gicurasi 2025.

Kim, wambuwe ibikoresho by’agaciro birimo impeta ya diyama ya miliyoni enye z’amadolari yari yarambitswe n’uwari umugabo we Kanye West, hamwe n’indi mirimbo igera kuri miliyoni 10 z’amadolari, yagaragaje ko kugeza n’ubu icyo gitero kigikomeje kumugiraho ingaruka z’ihungabana.

Mu gihe urubanza rwatangiraga gusuzuma ubuhamya bw’abaregwa, umucamanza yasomye ibaruwa yandikiwe Kim Kardashian n’umwe mu bagabo bemeye uruhare mu bujura, Aomar Ait Khedache, wafashwe mu 2017. Iyo baruwa yari yuzuyemo amagambo y’agahinda n’ikwicuza, aho uwayanditse atari asaba imbabazi ku mugaragaro, ahubwo yagaragazaga ko yatewe intimba n’ingaruka z’ibikorwa bye.

Iyo baruwa igira iti:
“Nyuma yo kukubona kuri televiziyo yo mu Bufaransa no kubona amarangamutima yawe, nibwo nabashije kumva ububabare n’ihungabana naguteje, bituma mfata icyemezo cyo kukwandikira.”

Yakomeje agira ati:
“Si uko nifuza imbabazi, ahubwo nshaka kukubwira nk’umuntu ku wundi ko mbabajwe n’ibyo nakoze, kandi nababajwe cyane no kukubona urira… Nababajwe n’ukuntu naguteye intimba, umugabo wawe, abana bawe ndetse n’abagukunda.”

Ubwo yasomerwaga iyo baruwa, Kim Kardashian ntiyigeze areba mu maso uwo mugabo, ahubwo yasutse amarira imbere y’urukiko, agaragaza ko ibikomere byo mu mutima atari ibintu byibagirana byoroshye. Yakomeje agira ati:
“Nubwo imyaka ishize, igitutu nabonye icyo gihe n’ukuntu nabonye urupfu hafi ntacyo nari niteguye guhangana na cyo.”

Uru rubanza ruregwamo abantu 10, aho babiri gusa aribo bemeye icyaha, abandi bose bakaba bavuga ko ari abere. Undi wa 11 wari mu itsinda ry’abakekwaho ubu bujura yitabye Imana mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera. Ubuyobozi bw’Urukiko bwemeje ko uru rubanza rurimo gukurikiranwa n’abacamanza batatu n’inteko y’abagize urukiko batandatu, kubera uburemere bw’ibyaha bikurikiranyweho abaregwa.

Kim Kardashian, uretse kuba ari icyamamare mu myidagaduro, yabaye umwe mu bantu bazwi cyane ku isi bagiye bakorerwa ibyaha bigamije ubujura hashingiwe ku kumenyekana kwabo. Ibyo byatumye urwego rw’umutekano mu bijyanye n’ibyamamare rutangira kugenzurwa n’ibihugu byinshi byakira ibirori mpuzamahanga.

Nubwo Kim yagaragaje ko yatanze imbabazi ku babikoze, ntiyigeze atangaza niba yabikoze ku mutima utuje, cyangwa ari uburyo bwo kwiyubaka no kugerageza kwibagirwa ibihe bibi yanyuzemo. Umwanzuro w’uru rubanza uzaba igisubizo kirambye ku kugarura icyizere mu butabera bw’u Bufaransa ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije ubujura bukoreshejwe intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *