Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) ryavuguruye urutonde rw’amakipe adafite uburenganzira bwo kugura no kwandikisha abakinnyi, rishyiraho ibihano bikomeye ku makipe abiri yo mu Rwanda: AS Kigali na Kiyovu Sports FC. Ibi bihano bigaragaza isura y’imbere ikiri ihurirwaho n’ibi bigo by’imikino aho imicungire mibi y’imari ikomeje kuba inkomyi ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
FIFA yemeje ko kugeza mu mpeshyi ya 2026, aya makipe atazaba yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya, keretse niba yishyuye amadeni cyangwa agirana amasezerano y’ubwumvikane n’abo abereyemo amafaranga.
Ku ruhande rwa AS Kigali, ibihano bifite itariki ntarengwa: kuwa 7 Gashyantare 2025. Ni ukuvuga ko niba itaba yarangije kwishyura amafaranga y’abayireze mbere y’iyo tariki, izakomeza kubuzwa kwandika abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2026.
Ushinzwe ibikorwa bya buri munsi muri AS Kigali, Bayingana Innocent, yatangaje ko “ntacyo azi” kuri ibi bihano. Ibi bikomeza gutera urujijo ku buryo iyi kipe icunga amakuru y’ingenzi ajyanye n’imiyoborere yayo, cyane cyane mu gihe iri guhatanira igikombe cya Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 44.
N’ubwo Kiyovu Sports imaze umwaka iri mu bihano, iyi kipe yo yagaragaje ubushake bwo kugabanya ibihano binyuze mu kwishyura amadeni make make.
Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed, yagize ati:
“Abakinnyi twari dufitiye amadeni aremereye twarabishyuye, ubu dusigaje abo tubereyemo amafaranga make. Dukurikije uko twiteguye kubikemura, mu mpeshyi y’uyu mwaka ibihano biravaho twemererwe kwandikisha abakinnyi.”
Perezida wayo, Nkurunziza David, we aherutse gutangaza ko mu madeni yose ya miliyoni 136 Frw, hasigaye miliyoni 45 Frw. Ni ukuvuga ko ⅔ by’amadeni yamaze kwishyurwa, bitanga icyizere ariko bitahagije kugira ngo bahite bakurwa ku rutonde rwa FIFA.
Ibihano nka biriya bikomeza kugaragaza icyuho mu miyoborere y’amakipe yo mu Rwanda. Kuba amakipe akunze kwirengagiza amategeko agenga imicungire y’imari n’imikoranire n’abakozi, bituma ahura n’ingaruka zishobora gutuma acika intege mu irushanwa imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Ku rwego rw’igihugu, ibi bihano bikwiye kuba umusemburo wo kwibaza ku ruhare rwa FERWAFA mu kugenzura no kugira inama amakipe ku bijyanye n’imyenda n’inyungu z’abakozi bayo. Ni igihe cyo gushyira imbere isuku y’imiyoborere no kubaka ubushobozi burambye mu makipe, aho kwirara bikavamo igihombo ku ikipe, abakunzi bayo ndetse n’umupira w’u Rwanda muri rusange.
N’ubwo Kiyovu Sports na AS Kigali zifite amahirwe yo gukurirwaho ibihano mbere y’impeshyi ya 2026, urufunguzo ni ukwishyura cyangwa kugirana ubwumvikane n’ababareze. Ariko kandi, icyizere cy’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kizashingira ku mibereho myiza y’abakinnyi n’abakozi b’amakipe, hamwe no kurinda izina ry’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
