Musanze: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yishyikirije Polisi

Abaturage barasabwa gutanga amakuru ku gihe ku makimbirane yo mu miryango

Muri iki cyumweru, mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’inshamugongo y’ubwicanyi bwakorewe umugore n’uwo bashakanye. Ndimubanzi Theobard, w’imyaka 31 y’amavuko, uzwi cyane ku izina rya Patu, yishyikirije Polisi y’u Rwanda yemera ko ari we wishe umugore we Nyirambanjinka, w’imyaka 30.

Ibi byabereye mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025.

Abaturanyi b’uyu muryango batangaje ko batunguwe no kumva ayo makuru kuko nta makimbirane akomeye bari bazi hagati y’aba bombi. Umwe muri bo yagize ati:
“Bajyaga batongana bisanzwe bapfa ibintu natwe tutasobanukirwaga, ariko bakihutira kwiyunga. Ariko kubera ko banze no kuvuga ikibazo cyabo ngo tube twabagira inama, ibibazo byabo barabyihereranye none reba havuyemo urupfu.”

Abo baturage banenze imyumvire ikiri mu bantu bamwe bumva ko amakimbirane yo mu rugo agomba kuguma mu muryango, nyamara hari ubwo biba bikwiye kwitabwaho hakiri kare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru avuga ko ukekwaho icyaha yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, mu gihe iperereza rikomeje.

“Umurambo wa Nyirambanjinka wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma,” yagize ati.

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko bagomba kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe ku miryango ifite amakimbirane ashobora kuvamo ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi. Yagize iti:
“Kwirengagiza amakimbirane yo mu miryango ni nko kwirengagiza ibimenyetso by’inkongi y’umuriro. Tumenyeshe hakiri kare, tube igice cy’igisubizo.”

Amategeko abivugaho iki?

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, nk’uko ryavuguruwe, ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abigambiriye ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Iyi nkuru yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko urugo rwiza rugirwa no kubwizanya ukuri, gukemura amakimbirane mu bwumvikane, ndetse no kwitabaza inzego zishinzwe umutekano igihe ikibazo kirenze ubushobozi bw’abarugize. Gutanga amakuru ku gihe si ugutambutsa ibanga ry’umuryango, ahubwo ni ugutanga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *