Dark Mode
  • Friday, 29 March 2024

Volleyball yo ku mucanga y’u Rwanda yungutse abatoza babiri bashya

Volleyball yo ku mucanga y’u Rwanda yungutse abatoza babiri bashya

Abanyarwanda Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier bari bamaze icyumweru muri Uganda, bahawe impamyabumenyi zibemerera gutoza byemewe n’amategeko Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball) ku rwego rw’Isi.


Ni mu mahugurwa yo gutoza Beach Volleyball aba bakinnyi bakoraga babihuza no gukina, bahawe mu gihe kingana n’iminsi ine kuko yatangiye tariki ya 3 asozwa ku wa 7 Gicurasi 2023, i Kampala muri Uganda, atangwa n’umwarimu w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga muri Volleyball (FIVB), Johann Hubber.


Johann Hubber asanzwe ari umukozi muri FIVB uzenguruka ibihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika, atanga ubumenyi muri uyu mukino wa Beach Volleyball, haba mu mashuri no mu mashyirahamwe.


Ntagengwa Olivier wahawe ubu bumenyi ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball y’u Rwanda banditse izina ndetse yakiniye Ikipe y’Igihugu igihe kirekire, anayibera kapiteni, mu gihe kuri ubu akinira ikipe ya Police Volleyball Club.


Mu mwaka wa 2022, Ntagengwa afatanyije na Gatsinzi Venuste bakuye umwanya wa kane muri Beach Volleyball yabereye mu Bwongereza mu mikino ya Commonwealth, ni mu gihe muri Gashyantare 2020 ubwo Komite Olempike y’u Rwanda yashyiragaho bwa mbere Komisiyo y’abakinnyi, iyi Komisiyo yari ikuriwe na Ntagengwa.


Ni mu gihe mugenzi we Ndamukunda Flavien baboneye impamyabumenyi rimwe yo gutoza Beach Volleyball, nawe yamenyekanye mu makipe atandukanye ya Volleyball hano mu Rwanda no mu ikipe y'igihugu, akaba aho yaherukaga ari mu ikipe ya Gisagara VC, yanabaye umutoza wayo wungirije anayikinira, by’umwihariko mu mikino yabereye i Tunis muri Tuniziya, mu Irushanwa Mpuzamahanga rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mwaka ushize, birangira begukanye umwanya wa gatatu muri Afurika.

 

Volleyball yo ku mucanga y’u Rwanda yungutse abatoza babiri bashya
Volleyball yo ku mucanga y’u Rwanda yungutse abatoza babiri bashya

Comment / Reply From