Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bakuwe mu basifuzi mpuzamahanga, barasimbuzwa

Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bakuwe mu basifuzi mpuzamahanga, barasimbuzwa

Abasifuzi batatu barimo Ruzindana Nsoro na Salima Mukansanga bo hagati ndetse na Bwiliza Raymond Nonati wasifuraga ku ruhande, bavanywe mu basifuzi mpuzamahanga, banasimbuzwa abanda batatu b’abanyarwanda bemerewe kwambara ‘badge’ ya FIFA mu 2025.


Ubusanzwe, mu mpera za buri mwaka ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemeza abasifuzi mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye nyuma yo kubakoresha igeragezwa (test); aho u Rwanda rumaze igihe rwemerewe 17 barimo abo hagati barindwi n’abungirije (abo ku ruhande) 10.


Ruzindana Nsoro wari umaze imyaka umunani ari umusifuzi mpuzamahanga wo hagati wemewe na FIFA yasimbujwe Nsabimana Célestin, Bwiliza Raymond Nonati wari umaze imyaka 12 asimburwa na Habumugisha Emmanuel, mu gihe Mukansanga Salima wagiye mu gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa amashusho mu misifurire (VAR), umwanya we wo gusifura hagati wafashwe na Byukusenge Henriette.


Urutonde rw’Abasifuzi Mpuzamahanga b’Abanyarwanda mu 2025:


Abasifuzi bo hagati (Abagabo): Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin.


Abasifuzi bo ku ruhande (Abagabo): Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Hamugisha Emmanuel.


Abasifuzi bo hagati (Abagore): Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.


Abasifuzi bo ku ruhande (Abagore): Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.

Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bakuwe mu basifuzi mpuzamahanga, barasimbuzwa
Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bakuwe mu basifuzi mpuzamahanga, barasimbuzwa

Comment / Reply From