Dark Mode
  • Friday, 27 December 2024

Kigali: Mamba Beach Volleyball 2024 yabonye ba nyirayo mu byiciro byose

Kigali: Mamba Beach Volleyball 2024 yabonye ba nyirayo mu byiciro byose

Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, mu Mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ‘Mamba Beach Volleyball’, abahize abandi mu byiciro bitandukanye bahabwa ibihembo; Perezida wa Mamba Club iritegura, Bwana Shingiro Christian avuga ko ryagenze neza kandi ubutaha rizarushaho.


‘Mamba Beach Volleyball Tournament’ ni irushanwa ritegurwa n’ihuriro ry’abahoze bakina ndetse n’abakunzi ba volleyball mu Rwanda babarizwa muri Mamba Volleyball Club imaze imyaka 16.


Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kabiri, ryakinwe iminsi itatu ku bibuga bya Mamba Club- Kimihurura ndetse na Green Park Gahanga, uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’amakipe 10 mu cyiciro cy’abagabo ndetse n’amakipe ane mu bagore babigize umwuga, mu gihe kandi harimo n’amakipe y’abakanyujijeho yari ageze mu mikino ya ¼ kuko yo yari amaze iminsi akina kuva mu Ugushyingo.


Mu bagabo babigize umwuga, Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick begukanye igikombe batsinze Paul Akan na Kanamugire Prince amaseti 2-0 (21-19, 21-19), umwanya wa gatatu wegukanwa na Jahara Koita na Matheus Bettim batsinze Niyikiza Levis na Mandela Nzirimo amaseti 2-0 (21-16, 21-19).


Mu bagore, irushanwa ryegukanywe na Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine nyuma yo gutsinda Musabyimana Penelope na Amito Sharon amaseti 2-1 (21-15, 18-21, 15-12), ni mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Catherine Ayinembabazi wakinanaga na Judith Hakizimana nyuma yo gutsinda Sandra Ayepoe na Jennifer Tembo amaseti 2-0 (21-13, 21-14).


Mu batarabigize umwuga, Muziganyi na Akimana begukanye igikombe batsinze Ndayikengurukiye na Bayiringire amaseti 2-0 (21-10, 21-16), naho Tuyishimire na Niyonasenze batsindwa amaseti 2-1 (18-21, 21-23, 9-15) na Igiraneza Evode na lyabato Ignace begukanye umwanya wa gatatu.


Undi mukino wakinwe ku Cyumweru ni uw’abakanyujijeho ariko batari mu irushanwa aho Kansime na Mbaraga batsinze Patrice na Masumbuko amaseti 2-1 (21-16, 18-21, 15-8).


Mu gusoza irushanwa, Perezida wa Mamba Volleyball Club, Shingiro Christian, yashimiye abo bafatanyije gutegura iri rushanwa barimo Uruganda rwa SKOL, ashimangira ko ryagenze neza ndetse bateganya kuzarushaho mu mwaka utaha wa 2025.


Uretse guhabwa imidari ku bagize amakipe atatu ya mbere, banahawe sheki z’amafaranga aho ikipe ya mbere muri buri cyiciro yahawe igikombe na sheki y’amafaranga ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda (300.000Frw), iza kabiri zihabwa sheki z’ibihumbi Magana abiri y’u Rwanda(200.000Frw), mu gihe iza gatatu zahawe sheki z’amafaranga ibihumbi ihana na mirongo itanu y’u Rwanda (150.000Frw) buri imwe.

 

 

Amafoto y'amakipe ya mbere muri buri cyiciro ahabwa ibihembo n'ay'abakanyujijeho bagiye gucakirana:

 

Kigali: Mamba Beach Volleyball 2024 yabonye ba nyirayo mu byiciro byose
Kigali: Mamba Beach Volleyball 2024 yabonye ba nyirayo mu byiciro byose
Kigali: Mamba Beach Volleyball 2024 yabonye ba nyirayo mu byiciro byose
Kigali: Mamba Beach Volleyball 2024 yabonye ba nyirayo mu byiciro byose

Comment / Reply From