Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Amavubi adafite Umutoza mukuru yahamagawe, hazamo andi masura

Amavubi adafite Umutoza mukuru yahamagawe, hazamo andi masura

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, hatangajwe urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘Amavubi’ agomba gutangira umwiherero wo gutegura umukino uzabahuza na Sudani y’Epfo mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu ‘CHAN’.


Ni ikipe yahamagawe igaragaramo amwe mu masura Atari ayiherutsemo, harimo nka myugariro Emery Bayisenge uherutse kugaruka mu Rwanda agasinyira ikipe ya Gasogi United, ndetse na Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports, wari umaze iminsi adahamagarwa.


Andi masura yagarutse mu ikipe y’igihugu ya CHAN arimo rutahizamu wa Police FC Mugisha Didier utari wahamagawe mu mikino iheruka na Bizimana Yannick ukinira ikipe ya Bugesera FC, mu gihe kandi iyi kipe inagaragaramo rutahizamu Habimana Yves wa Rutsiro, wigaragaje cyane mu minsi 12 shampiyona imaze, dore ko ari mu batsinze ibitego byinshi kuko afite 5, hakaza Harerimana Abdalaziz wa Gasogi United na Mubarak Nizeyimana wa Marines FC.


Ni mu gihe iyi kipe yahamagawe n’Abatoza b’ikipe y’igihugu batarimo Umutoza mukuru, Torsten Frank Spittler wamaze gusubira iwabo mu Budage bikavugwa ko yerekeje mu biruhuko by’iminsi mikuru, mu gihe hari n’andi makuru avuga ko atarumvikana na Minisiteri ya siporo ndetse na FERWAFA ku kongera amasezerano yo gutoza Amavubi.


‘Amavubi’ y’u Rwanda yasezereye Djibouti mu ijonjora rya mbere, azakina na Sudani y’Amajyepfo imikino ibiri; aho umukino ubanza uzabera i Juba tariki 22 Ukuboza 2022, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Stade Amahoro tariki 28 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Amavubi adafite Umutoza mukuru yahamagawe, hazamo andi masura

Comment / Reply From