Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

‘Basketball ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe’; Ambasaderi Mukamugema

‘Basketball ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe’; Ambasaderi Mukamugema

Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, abana basaga 200 bahurijwe hamwe mu iserukiramuco ryabereye mu Karere ka Nyanza gihuza abana basaga 200, hagamijwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Basketball; abayobozi bagaragaza ko uyu atari umukino gusa, ahubwo ari ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe.

Ni ibirori byabereye ku ishuri rya Saint Peter Igihozo, aho uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kuzamura Uburinganire no Kunganya Amahirwe binyuze muri Basketball’; hagamijwe kuzamura uburinganire no kunganya amahirwe binyuze mu mukino wa Basketball.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ikigo Olympafrica, ndetse n’Ikigo cya Saint Peter Igihozo giherereye mu karere ka Nyanza, kikaba kiyobowe na Fatuma Mukamugema, Ambasaderi wa FIBA akaba umwe muri 7 ku mugabane w’Afurika, akaba yarahawe iyi nshingano nyuma yo kwitabira amahugurwa ya FIBA Youth Leaders, yahurije hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika.Ubusanzwe, umunsi Mpuzamahanga wa Basketball wizihizwa ku wa 21 Ukuboza buri mwaka, iki gikorwa kikaba cyarashyizwe imbere kugira ngo abana benshi babashe kwitabira.

Ambasaderi wa FIBA, Fatuma Mukamugema yatangaje ko Basketball ari umukino mugari agira ati “Basketball si umukino gusa, ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe.”

Yongeyeho ati “Uyu munsi twerekanye ko abakobwa n’abahungu bashobora gukina, bakaganira, kandi bakungurana ibitekerezo muri siporo ibahuza bose.”

Amasaderi Mukamugema yakomeje agaragaza ko ku bw'umusaruro mwiza w’iki gikorwa, hari icyizere ko cyahinduka ngarukamwaka kugira ngo hakomeze guteza imbere ubumwe n’uburinganire binyuze muri Basketball.

Ni mu gihe Umuyobozi wa Olympafrica we yagize ati “Iki gikorwa cyabereye kuri Saint Peter Igihozo cyagaragaje ko siporo, by’umwihariko Basketball, ari urufunguzo rwo guhuza abantu no guhindura ubuzima mu buryo bwiza.’’

Iri serukiramuco ryari ririmo amarushanwa ya Basketball, ibikorwa bigamije gukomeza ubufatanye, ndetse n’ibiganiro ku buringanire n’ubwuzuzanye. Abana bitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kwerekwa uburyo basketball ishobora guhindura ubuzima bwabo mu buryo bwiza kandi burambye.

Amwe mu mafoto:

‘Basketball ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe’; Ambasaderi Mukamugema
‘Basketball ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe’; Ambasaderi Mukamugema
‘Basketball ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe’; Ambasaderi Mukamugema
‘Basketball ni igikoresho gifasha guteza imbere uburinganire, ubufatanye, n’ubumwe’; Ambasaderi Mukamugema

Comment / Reply From