Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Camera zo mu muhanda ‘Sofiya’ zongerewe ubushobozi bwo kugenzura no guhana amakosa

Camera zo mu muhanda ‘Sofiya’ zongerewe ubushobozi bwo kugenzura no guhana amakosa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, avuga ko mu Camera zo mu muhanda zamamaye nka ‘sofiya’ zirimo kongererwa ubushobozi, aho uretse kugenzura ummuvuduko uri hejuru, zigiye no kujya zihana andi makosa akorwa n’abakoresha umuhanda.


Ibi IGP Namuhoranye yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bagiranaga ibiganiro n’itangazamakuru bifite insanganyamatsiko igira iti: 'Ubufatanye buhamye mu kubaka igihugu gitekanye.'


Ubusanzwe camera zo ku muhanda zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, ariko zikaba zarongerewe ubushobozi bwo kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda birimo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga, kutambara umukandara, gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, ibidafite ibyangombwa bigaragaza ko byakorewe igenzura(contrôle technique) n’ibindi bibangamira umutekano wo mu muhanda.


IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda, ibigo by’ubwishingizi, abashinzwe imisoro, ikigo kigenzura ibinyabiziga, n’izindi nzego bamaze gushyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe no gutanga amakuru yose akenewe ku kinyabiziga.


IGP Namuhoranye yagize ati:

 

“Camera ubu zirafata umuvuduko ariko zifite ibindi byinshi cyane zikora, umuvuduko ni uko ari wo watangiye gusa. Ariko twarangije gahunda turimo gukorana na sosiyete z’ubwishingizi, twahanye amakuru, Rwanda Revenue [Ikigo cy’imisoro n’amahoro] dufitanye amakuru, Contrôle technique [ikigo kigenzura ibinyabiziga] dufitanye amakuru n’ibindi bigo; igisigaye ni ugutangira kubikoresha… Bizagabanya impanuka.”


Ni mu gihe kandi Polisi y’u Rwanda ivuga ko uretse umuvuduko ukabije, gukoresha telefone igihe umuntu atwaye ikinyabiziga ari ukwica amategeko n’amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda, bikanaba imwe mu mpamvu nyamukuru ziteza impanuka zo mu muhanda no gutwara ubuzima bw’abantu, kimwe no kutambara umukandara kuko iyo impanuka ibaye bitera ibyago byinshi k’utawambaye.

 

Camera zo mu muhanda ‘Sofiya’ zongerewe ubushobozi bwo kugenzura no guhana amakosa

Comment / Reply From