Rulindo: Gitifu w’Umurenge yafatiwe i Kigali akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu!
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko, aho akurikiranweho ibyaha bigera kuri bitanu.
Uwatawe muri yombi ni Ndagijimana Frodouard, akaba akurikiranyweho gukorera icyaha mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu Kagari ka Gasharu, aho yafashwe ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, akurikiranyweho ibyaha bitanu.
Ati:
“Akurikiranyweho ibyaha bitanu bikurikira; Gusambanya umwana, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, Gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe no Guhimba inyandiko mpimbano.”
RIB ivuga kandi ibyaha akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye, aho muri Nzeri mu 2023 aribwo bikekwa ko yasambanyije uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko, amwizeza ko azamufasha kumuhindurira amazina mu irangamimerere.
Mu gihe dosiye y’uyu mugabo igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, afungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro.
Ibyaha Ndagijimana akurikiranweho n'ibihano biteganywa n'Amategeko mpanabyaha mu Rwanda
Gusambanya umwana ni icyaha gitenganywa n’ingingo ya kane y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igihano cy’iki cyaha ni igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyo gitenganywa n’ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo iryo shimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni ebyiri ariko atarenze eshatu.
Icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite cyo giteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ngingo ivuga ko uwo umucamanza agihamije ahanwa n’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni 10.
Icyaha cyo guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanwa gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igifungo ntikijya munsi y’imyaka irindwi ariko ntikirenze imyaka 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze Miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!