Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yitezweho kuzamura urwego rw’ababigize umwuga

Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yitezweho kuzamura urwego rw’ababigize umwuga

Hagati ya tariki 20 na 22 Ukuboza 2024, Umuryango Mamba Volleyball Club wateguye irushanwa rya Volleyball yok u mucanga (Beach Volleyball) rizahuza ibyiciro birimo abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere (Abagabo n’abagore) ndetse n’abakanyujijeho; aho ryitezweho by’umwihariko yitezweho kuzamura urwego rw’ababigize umwuga muri uyu mukino.


Ni irushanwa rizakinirwa ku Kimihurura, ahasanzwe icyicaro gikuru cy’umuryango Mamba Volleyball Club uhuriwemo n’abahoze ari abakinnyi ba Volleyball na Beach Volleyball, ndetse no kuri Green Park Picnic i Gahanga.


Iri rushanwa rizaba rikinwa ririmo icyiciro cy’abakinnyi babigize umwuga ku nshuro ya kabiri kuva mu mwaka ushize wa 2023, ubwo hanizihizwaga imyaka 15 Mamba Club yari imaze ibayeho.


Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza, Perezida wa Mamba Club, Shingiro Christian yatangaje ko kuba iri rushanwa rigaragaramo abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere, biri mu rwego rwo gufasha abakina Volleyball yo ku mucanga kubona amarushanwa bagakora imyitozo kubera ko atari kenshi bayabona.


Ati "Ni irushanwa nka Mamba twari tumaze igihe dukora ariko twagize igitekerezo ko twakongeramo abakinnyi bo mu cyiciro cya mbere kugira ngo bakore n’imyitozo n’aho bitoreza cyane ko hari igihe ku ngengabihe tuba dufite muri federasiyo itemera kugira amarushanwa menshi ya Beach Volleyball. Natwe twabonye twagira akaboko dushyiramo mu kuzamura abakinnyi ngo igihe bagiye gukina hanze biborohere."


Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda nk’umufatanyabikorwa mukuru, Mucyo Philbert yavuze ko ari irushanwa rizamura urwego ry’abakinnyi kuri Volleyball ikinirwa ku mucanga, bityo ko bazakomeza gukorana.


Ati "Ni irushanwa riri gutanga umusaruro w’ejo hazaza ukurikije icyerekezo kiri mu gihugu n’urwego twifuzaho Beach Volleyball ndetse na Volleyball muri rusange. Ni igikorwa cyiza tugomba gukomeza gufatanya na Mamba Club kuko ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba federasiyo ariko ireba cyane kuri Volleyball yo ku mucanga ikintu twishimira cyane kuko kiyizamura."


Ku ruhande rw’amakipe y’abakanyujijeho, amajonjora yatangiye ku wa 13 Ugushyingo aho amakipe 13 yari agabanyije mu matsinda ane (4) yahatanye ahura hagati yayo, kuri ubu abiri ya mbere muri buri tsinda akaba ari muri 1/4 kizatangira gukinwa kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 mu gihe 1/2 n’imikino ya nyuma bizakinwa hagati ya tariki 20 na 22 Ukuboza 2024 ku munsi nyirizina w’irushanwa.


Ni mu gihe mu bagabo n’abagore basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere, imikino y’amatsinda izakinwa tariki 21 na 22 Ukuboza 2024 mu gihe imikino ya nyuma izakinwa ku Cyumweru, tariki 22 Ukuboza 2024, kimwe n’imikino ya nyuma mu bakanyujijeho.


Kugeza ubu muri iki cyiciro amakipe yifuza kuba yaza guhatana ari kwiyandikisha kugeza tariki 16 Ukuboza 2024.


Mu 2023 mu bagabo babigize umwuga, ikipe ya Habanzintwari Fils na Mbonigaba Vincent yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Nzirimo Mandela na Niyikiza Elvis mu gihe mu bagore, ikipe ya Ayinembabazi Catherine na Amito Sharon ariyo yegukanye igikombe itsinze amaseti 2-1 iya Uwimbabazi Léa na Kayitesi Clémentine, naho mu batarabigize umwuga n’abakanyujijeho, ikipe ya Bayiringire na Shema yegukana igikombe nyuma yo gutsinda amaseti 2-0 iya Nzeyimana na Gahire.

Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yitezweho kuzamura urwego rw’ababigize umwuga
Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yitezweho kuzamura urwego rw’ababigize umwuga
Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yitezweho kuzamura urwego rw’ababigize umwuga

Comment / Reply From