Dark Mode
  • Friday, 27 December 2024

Abagera kuri 30 bakinira Dream Taekwondo Club basoje umwaka bazamurwa mu ntera

Abagera kuri 30 bakinira Dream Taekwondo Club basoje umwaka bazamurwa mu ntera

Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, Dream Taekwondo Club yazamuye mu ntera abakinnyi bagera kuri 30 mu ntera z’imikandara itandukanye, bibafasha gusoza umwaka no kwinjira mu mushya wa 2025 neza.


Ni igikorwa cyabaye binyuze mu bizamini byatanzwe kuri abo bakinnyi bagera kuri 30 biganjemo abakiri bato, abatsindiye imikandara yo ku rwego rwisumbuyeho barazamurwa; barimo abakinnyi 15 bahawe umukandara w’umuhondo, batanu bahabwa uw’icyatsi kibisi, abandi batanu bahabwa umukandara w’ubururu, ndetse na batanu bahawe uw’umutuku.


Umuyobozi wa Dream Taekwondo Club, Mwarimu (Master) Ntawangundi Eugene yashimiye ababyeyi bakomeje kubagirira icyizere bakabaha abana babo bakaza gukina uyu mukino, anaboneraho gushima abakinnyi bitwaye neza bakazamuka mu ntera, ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda mu bufasha butandukanye ridahwema guha amakipe mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.

 

Master Eugene yanabonyeho kwibutsa abafite abana bashaka kuza gukinira Taekwondo muri Dream Taekwondo Club ko imiryango ifunguye, kimwe n'abakuru kuko uyu mukino ari uwa bose; ni ukuvuga abato n'abakuru.


Dream Taekwondo Club yari inaherutse kuzamura abandi bakinnyi muri Nzeri uyu mwaka wa 2024, yatangijwe mu 2011, aho ikorera mu kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga, mu Karere ka Kicukiro.


Kugeza ubu iyi kipe imaze kwegukana ibikombe 30 muri rusange birimo irushanwa mpuzamahanga rya East Africa Championship mu bato, iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi begukanye inshuro eshatu, shampiyona eshatu mu bato n’enye mu bakuru, ndetse n’irushanwa rya Korean Ambassadors Cup batwaye inshuro esheshatu harimo n’iy’uyu mwaka wa 2024.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Abagera kuri 30 bakinira Dream Taekwondo Club basoje umwaka bazamurwa mu ntera
Abagera kuri 30 bakinira Dream Taekwondo Club basoje umwaka bazamurwa mu ntera
Abagera kuri 30 bakinira Dream Taekwondo Club basoje umwaka bazamurwa mu ntera

Comment / Reply From