Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

#1000HillsDerby: Amatike make asigaye ku mukino wa Rayon Sports na APR FC yashyizwe ku bihumbi 5

#1000HillsDerby: Amatike make asigaye ku mukino wa Rayon Sports na APR FC yashyizwe ku bihumbi 5

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko isigaranye amatike agera ku 3800 gusa, aho yashyizwe ku bihumbi bitanu avuye ku bihumbi bitatu; mu gihe inakomeje kwishimira amafaranga bakuye mu baterankunga b’uyu mukino bafitanye na mukeba APR FC.


Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko amatike asigaye 3800 ari ay’ahasigaye hose ahazwi nka ‘Regular Lower and Upper Bowl’, aho kuyigura ari ugukanda *939# ugakurikiza amabwiriza; dore ko ay’ahazwi nka Skybox, VVIP, Executive Seats ndetse na VIP yo yashize mbere.


Ni mu gihe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko iyi kipe bivugwa ko ari yo ifite abafana n’abakunzi benshi mu Rwanda, yamaze kubona hafi Miliyoni 50 avuye mu baterankunga b’uyu mukino ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu, barimo Action College, SKOL basanzwe bafatanya, Forzza, MySol, MTN Momo, Ikubire Lotto, na Ingufu Gin.


Mu matike amaze kugurwa, harimo agera ku bihumbi 12 yaguzwe mu cyiciro cya Rayon Fan, aho abafana ba Rayon Sports bazaba bicaye hamwe muri Stade Amahoro, mu gihe uretse Miliyoni 50 Rayon Sports yakuye mu baterankunga, biteganyijwe ko nta gihindutse yanabona 173 500 000 Frw azava mu matike y’umukino.


Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu imiryango ya Stade Amahoro ifungurwa ku isaha ya sita z’amanywa, aho abinjira bazasusurutswa n’abavanga imiziki nka DJ Brianne na DJ Crush, aho bazaba bashobora no kubona ibyo kurya n’ibyo kunywa; mu gihe umukino nyir’izina uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

 

Comment / Reply From