Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Rwanda: NESA yimye ibigo by’amashuri 54 uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi

Rwanda: NESA yimye ibigo by’amashuri 54 uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (Rwanda Examination and Schools Inspection Authority-NESA) rwatangaje ko mu bugenzuzi bw’amashuri bwakozwe mu mwaka wa 2021/2022, hari ibigo by’amashuri 54 byimwe uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi mu Rwanda.


Ubusanzwe ibigo by’amashuri mu Rwanda bigenzurwa umunsi ku wundi hagamijwe guhamya ko abanyeshuri bahabwa uburezi bufite ireme, aho amashuri yose yaba ayashinzwe kera n’ayahinzwe vuba agira igihe cyo kugenzurwa, ayujuje ibisabwa agahabwa icyemezo gishobora kumara imyaka itatu ariko igihe icyo ari cyo cyose bakaba bagaruka gukora irindi genzura.


Mu bipimo birebwaho cyane harimo ibikorwa remezo nk’amashuri, ni ukuvuga ibyumba bitatu ku mashuri y’inshuke na bitandatu ku mashuri abanza, ibikoresho byo mu ishuri bihagije ikigero n’umubare w’abanyeshuri bafite cyangwa bazakenera, ndetse n’abarimu n’imfashanyingisho bizatuma umunyeshuri ahabwa uburezi bufite ireme.


Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ireme ry’Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyo bagenzura bashyira imbere inyungu z’umunyeshuri kurenza ibindi, ari na yo mpamvu hari amashuri yamburwa uburenganzira bwo gukomeza gutanga uburezi ku bana b’u Rwanda.


Yagize ati:

 

“Iyo dusanze ishuri ribura ibintu byinshi aho kugira ngo ireme ry’abana ryangirike, turiha umwaka umwe hanyuma tukaribwira ko rigomba kuba ryakemuye ibintu runaka. Iyo tugarutse tugasanga ryarabikemuye dushobora kuriha imyaka ibiri cyangwa itatu.”


Kavutse yavuze kandi ko hari aho usanga no kugoragoza abanyeshuri babigwamo cyangwa ugasanga inzu zirashaje zanabagwira, bityo iryo shuri rigafungwa, na cyane ko icyo baba bareba ari inyungu z’abanyeshuri, ibindi bikaza nyuma.


Imibare ya NESA igaragaza ko mu mashuri y’inshuke 85 yasuzumwe kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, hemerewe 65 andi 20 yimwa icyangombwa kubera kutuzuza ibisabwa, amashuri icyenda yisumbuye yari yasabye guhabwa icyiciro cy’ayisumbuye mu bumenyi rusange (combinations) arahakanirwa kubera kutuzuza ibisabwa byatuma zigishwa neza, mu gihe amashuri yigenga atandatu yasabye guhabwa abanyeshuri barababima, na ho amashuri 17 y’imyuga n’ubumenyi ngiro na yo yimwe icyangombwa cyo gukora kubera kutuzuza ibisabwa byatuma iyo myuga yigishwa uko bikwiye.

 

Iyo ishuri rifunzwe, abanyeshuri baryigagamo n'abarimu babo bigenda gute?


Kavutse avuga ko mu gihe basanze ishuri ritujuje ibisabwa rihita ribuzwa kongera gufata abanyeshuri bashya, rigahabwa igihe cy’umwaka wo gutunganya ibisabwa byatuma abanyeshuri biga neza.


Ati:

 

“Ntabwo wahita ubwira abana bari mu ishuri ngo muhagarare. Tubaha igihe cy’umwaka, hanyuma tukamenyesha Akarere kugira ngo kitegure kuzareba aho kashyira abo bana n’ibindi byose byo kwita ku kibazo kakabikora.”


Yakomeje avuga ko iyo icyo gihe cy’umwaka bahawe kirangiye byarakosowe, bandikira NESA bayibwira ko ibyo basabwe byakozwe, basubirayo kureba koko ko byakozwe, bakahafungura, kuko batahita babwira abanyeshuri ngo bavemo kugira ngo abana n’abarimu badahungabana.


Ibigo bikunze guhura n’ibi bibazo akenshi usanga ari ibyigenga, bityo abarimu babikoreraga bahita bishakira ahandi bajya kwigisha mu gihe aho bakoreraga byanze; NESA ikavuga ko kugira ngo umuntu atangize ikigo cy’amashuri cyangwa akorerwe isuzuma bisaba ko atanga ibyangombwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, bigatuma mu gihe ababishinzwe basuye ishuri rye rishobora gutangira cyangwa gukomeza imirimo mu mwaka ukurikiraho w’amashuri.


Kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2022, NESA yagenzuye ibigo by’amashuri 178 birimo abafite ishami ry’abaforomo umunani, Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 40 n’amashuri y’uburezi bw’ibanze 138, ni mu gihe kuva muri Mutarama 2023 hagenzuwe amashuri 73 y’ubumenyi rusange mu burezi bw’ibanze mu gihe ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yari 16.

Rwanda: NESA yimye ibigo by’amashuri 54 uruhushya rwo gukomeza gutanga uburezi

Comment / Reply From