Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yongeye kwihesha agaciro mu irushanwa rya KAVC muri Uganda

Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yongeye kwihesha agaciro mu irushanwa rya KAVC muri Uganda

Kuri iki cyumweru cya taliki 5 Kanama 2024, i Kampala mu gihugu cya Uganda hasojwe irushanwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament; ku nshuro ya gatatu yikurikiranya amakipe y’u Rwanda yongera kuryegukana haba mu bagore no mu bagabo.

Ni irushanwa ryatangiye tariki 02 risozwa ku ya 04 Kanama 2024, bivuze ko ryari rimaze iminsi itatu; aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amaipe 6 ariyo APR VC, REG VC, Kepler VC mu bagabo, ndetse na APR WVC, Police WVC na RRA WVC mu bagore.

Uretse amakipe ya Kepler VC ndetse na APR WVC zitashoboye kugera ku mikino wa nyuma, andi makipe y’u Rwanda niyo yahuye ku mukino wa nyuma; dore ko mu bagabo, ikipe ya REG VC yegukanye igikombe itsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-0, mu gihe mu bagore RRA WVC yacyegukanye itsinze Police VC amaseti 3-2.

Ni mu gihe ari ku nshuro ya 3 yikurikiranya amakipe yo mu Rwanda yegukana iri rushanwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament, ribera mu gihugu cya Uganda; dore ko mu mwaka wa 2022 amakipe ya APR (abagabo n’abagore) yegukanye iri rushanwa, mu gihe mu mwaka ushize wa 2023 ibikombe byegukanywe na Police VC mu bagabo ndetse na APR WVC mu bagore.

Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yongeye kwihesha agaciro mu irushanwa rya KAVC muri Uganda
Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yongeye kwihesha agaciro mu irushanwa rya KAVC muri Uganda

Comment / Reply From