Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Perezida Kagame wari umaze imyaka 8, yabaye imbarutso y’inota Amavubi yakuye kuri Nigeria

Perezida Kagame wari umaze imyaka 8, yabaye imbarutso y’inota Amavubi yakuye kuri Nigeria

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nzeri 2024, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yanganije na Kagoma za Nigeria, abakinnyi bavuga ko bacyumva ko Perezida Paul Kagame ari bwitabire uyu mukino, byabongereye imbaraga zo guhatana.

Ni mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025 giteganijwe kuzabera muri Maroc, aho nyuma yo kunganya na Libya iwayo, ku isaha ya cyenda z’amanywa, Amavubi y’u Rwanda yagombaga kwakira ikipe y’igihugu ya Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye.

Ni umukino wanarebwe n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame nyuma y’imyaka igera ku munani atitabira umukino w’umupira w’amaguru wo mu Rwanda; dore ko yaherukaga kureba uwahuje Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016, yabereye mu Rwanda.

Nyuma yo kunganya ubusa n’ikipe y’ikigugu nka Nigeria, Umunyezamu w’Amavubi usanzwe akinira Kaizer Chiefs FC muri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre wagize umukino mwiza cyane uyu munsi, yavuze ko ubu bafite umutoza mwiza, bahabwa ibyo bakeneye byose, ndetse by’umwihariko uyu munsi bakiniye imbere ya Perezida Kagame.

Ati

 “Dufite umutoza mwiza aradufasha akaduhagarika neza mu kibuga. Icya kabiri, Minisiteri na Federasiyo bari kutuba hafi haba mu mibereho ndetse no mu byo tugenerwa nk’abakinnyi. By’umwihariko gukinira imbere ya Perezida wa Repubulika Kagame byatwongereye imbaraga.”

Ibi kandi byanashimangiwe na Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad wagize ati:

“Mbere y’umukino bari batubwiye ko Nyakubahwa aza kureba umukino kandi nabyo n’izindi mbaraga. Twari twavuze ko tutagomba gutsindirwa imbere ye.”

Yakomeje avuga ko imikino itaha bagomba kuyitsinda niba bashaka kwizera kuzajya mu Gikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruzongera gukina mu Ukwakira 2024, aho tariki ya 7 Ukwakira ruzasura Benin, mu gihe ku wa 15 Ukwakira ruzayakira kuri Stade Amahoro.

Ni mu gihe mu wundi mukino muri iri tsinda rya Kane (D), ikipe y’igihugu ya Benin yatsinze Libya ibitego 2 kuri kimwe; bivuze ko kugeza ubu nyuma y’imikino ibiri mu itsinda Nigeria iriyoboye n’amanota 4, igakurikirwa na Benin n’amanota 3, u Rwanda rukaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 2, naho Libya ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino: 

Comment / Reply From