Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy

Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024 muri BK Arena, ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore yakatishije itike ya ½ mu mikino y’amajonjora yibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Kapiteni w’iyi kipe avuga ko urugendo rukiri rurerure.

Ni umukino wanarebwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, uza kurangira ikipe y’u Rwanda itsinze iy’Argentine amanota 58-38 igera muri 1/2 ityo, dore ko ari umukino wa kabiri mu Itsinda D yatsinze; ni nyuma yo gutsinda Lebanon amanota 80-62 mu mukino wa mbere.

Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza, ndetse agace ka mbere karangira ruyoboye n’amanota 20 kuri 13 ya Argentine, gusa mu gace ka kabiri, amanota yabaye make cyane kuko karangiye Argentine itsinze amanota icyenda, u Rwanda rutsinda arindwi, binatuma igice cya Mbere kirangira u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 27 kuri 22 ya Argentine.

Agace ka gatatu nako amanota yakomeje kurumba ariko uko iminota yicuma u Rwanda rutangira kongera ikinyuranyo karangira u Rwanda rwongereye ikinyuranyo kigera mu manota 19 runakomeza kuyobora umukino n’amanota 48 kuri 29 ya Argentine, mu gihe umukino warangiye u Rwanda rutsinze Argentine amanota 61 kuri 36.

Murekatete Bella niwe watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda aho yakoze ibizwi nka double double, atsinda amanota 18 anakora rebound 18, naho ku ruhande rwa Argentine, Frorencia Cagas niwe watsinze amanota menshi (icyenda).

Nyuma y’uyu mukino, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Destiney Philoxy yatangaje ko bagifite urugendo rurerure kuko n’ubwo babonye itike ya 1/2 batabonye iy’Igikombe cy’Isi bifuza, mu gihe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Cheikh Sarr, yatangaje ko umukino usoza itsinda rya gatatu bazahuramo na Grande-Bretagne uzaba ukomeye cyane kuko ari ubwa mbere bagiye guhura n’Ikipe yo ku Mugabane w’i Burayi.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Grande-Bretagne yabonye intsinzi ya mbere itsinda Liban amanota 77-72, mu mukino nawo wakurikiwe Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024 hazasozwa imikino y’amatsinda, aho hateganyijwe imikino ine, aho mu itsinda rya 3, Sénégal izakina na Philippines saa Tanu, Brazil ikine na Hongrie saa Munani, mu gihe mu itsinda rya 4, Liban izakina na Argentine saa Kumi n’Imwe, u Rwanda rusoze rukina na Grande-Bretagne saa Mbiri.

Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy
Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy
Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy
Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy
Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy
Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy
Basketball: ‘N’ubwo twabonye itike ya 1/2 ntabwo ari iy’Igikombe cy’Isi twifuza’; Kapiteni Destiney Philoxy

Comment / Reply From