Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

‘Gukinana na Mbappé ni ishyano, ni nko kuba ikuzimu’; Neymar aburira Abanya-Brésil bakinira Real Madrid

‘Gukinana na Mbappé ni ishyano, ni nko kuba ikuzimu’; Neymar aburira Abanya-Brésil bakinira Real Madrid

Umunya-Brazil Neymar Júnior yaburiye bene wabo bakina muri Real Madrid, ababwira ko gukinana na Kylian Mbappé ari nko kuba ikuzimu; nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Cyril Hanouna mu kiganiro na Europe 1.


Mu kiganiro, umunyamakuru Cyril Hanouna yagiranye na Europe 1 yatangaje ko Neymar yandikiye bagenzi be b’Abanya-Brazil bakinira Real Madrid, ababurira ku gukinana na Mbappé.


Yagize ati:

“Bariya bakinnyi [bo muri Real Madrid] ni inshuti za Neymar. Yabandikiye urupapuro ababwira uko bagomba kwitwara avuga ko gukinana na Mbappé ari ishyano ari nko kuba ikuzimu.”


Real Madrid ifite abakinnyi bakomoka muri Brésil nka Rodrygo, Vinicius Junior, Éder Militão na Endrick.


Mbappé yerekeje i Madrid mu mpeshyi ndetse akomeje kugenda amenyera kuko amaze gutsinda ibitego bine mu mikino itandatu amaze gukina muri Real Madrid.


N’ubwo Neymar avuga ibi, nta kibazo kiragaragara hagati y’impande zombi kuko mu mukino Real Madrid iheruka gutsinda Real Sociedad, Vinicius yakoreweho penaliti ayiha Mbappé ngo ayitere.


Kugeza ubu, ku munsi wa gatanu wa Shampiyona ya Espagne, Real Madrid iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 11; ni mu gihe kandi kenshi aba bakinnyi bagaragaye bishimira igitego mu buryo busanzwe buzwi kuri Mbappé.


Neymar yakinanye na Mbappé muri Paris Saint Germain kuva mu 2017 kugeza mu 2023, aho muri icyo gihe bakinanye imikino 136 batwarana ibikombe bine bya Shampiyona y’u Bufarans

‘Gukinana na Mbappé ni ishyano, ni nko kuba ikuzimu’; Neymar aburira Abanya-Brésil bakinira Real Madrid
‘Gukinana na Mbappé ni ishyano, ni nko kuba ikuzimu’; Neymar aburira Abanya-Brésil bakinira Real Madrid

Comment / Reply From