Gicumbi FC yabonye umutoza mushya, igaruka ku mpamvu irimo kubarizwa i Kigali
Ikipe ya Gicumbi FC yongereye amaraso mashya mu ikipe harimo umutoza Amrani Hatungimana n’abakinnyi batandukanye, Desire Nitanga uyiyobora avuga ko intego ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere, anagaruka ku mpamvu batarimo gukorera i Gicumbi muri iyi minsi, anamara impungenge abakunzi bayo.
Iyi kipe y’Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru, kuri ubu irimo kubarizwa mu Mujyi wa Kigali muri iyi minsi, yasinyishije zimwe mu ntwaro zizayifasha kuzamuka zirangajwe imbere n’ Umutoza Amrani Hatungimana, Myugariro Nzayisenga Jean D'Amour (Meya) wavuye muri Sunrise FC, Nshimiyimana Olivier (Bonjour) bakuye muri Vision FC ndetse na Rubuguza Jean Pierre bavanye muri Gorilla FC.
Perezida Gicumbi FC, Bwana Désiré Nitanga, avuga ko intego y’uyu mwaka ari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere, kuko itsinda barimo nta kidasanzwe bagiye guhatana nta kibazo.
Ati:
“Ubushize twagarukiye ku mwamba dusubira inyuma ngo tuze twiteguye; ni nka kwa kundi iyo ugiye gusimbuka usubira inyuma gatoya, ubu twaje tuje. Dufite intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere nk’umufatanyabikorwa akaba n’umuterankunga wa Gicumbi FC, yarabidusabye tumwereka ibisabwa kugira ngo ikipe izamuke arabitwemerera ko tugiye gushyira hamwe bikaboneka; iyi season [umwaka w’imikino] tuyitangiye gahunda ari ukuzamura Gicumbi FC mu cya mbere.”
Avuga ku kuba ikipe itarimo ibarizwa i Gicumbi ku gicumbi cyayo, Bwana Nitanga yatangaje ko atari amayeri yo kuzamuka, ahubwo ari ikibazo cy’ibikorwaremezo.
Yagize ati:
“Ntabwo ari amayeri yo kugira ngo tuzamuke kuko inshuro zose yazamutse yazamukiye i Gicumbi, ahubwo hari ibyabiteye birimo ibikorwaremezo; Stade ya Gicumbi barimo kuyubaka nta handi hantu twari dufite ho gukorera, twarebye ahashobora kutworohereza mu buryo bwo gukina tubona ari i Kigali.”
Perezida Désiré Nitanga yasoje avuga ko abakunzi ba Gicumbi FC bazajya bayikurikiranira kuri Tapis-Rouge i Nyamirambo kuko ari ho izajya ikorera imyitozo inahakirire imikino, gusa avuga ko bazavugana n’ubuyobozi bw’Akarere uburyo bajya begereza ikipe abafana, abakunzi n’abaturage ba Gicumbi, na cyane ko ikipe ari iyabo.
Icyizere ni cyose ku mutoza Hatungimana no kuri myugariro Meya!
Umutoza Hatungimana Amrani avuga ko azi amateka ya Gicumbi FC kandi ko ari ikipe nziza ifite abayobozi beza.
Ati:
“Ni ikipe nziza, ikomeye, ifite abayobozi beza bakunda guharanira intsinzi no kugera ku ntego bifuza kugeraho. Bansabye kuzamura ikipe kandi birashoboka ijana ku ijana.”
Hatungimana yakomeje avuga ko n’ubwo bamwegereye batinze nta rwitwazo azagira, kuko ubu arimo kubaka ikipe aho ageze ku kigero cya 60% kandi ari abakinnyi beza cyane; na cyane ko ari we ugira uruhare rwose mu guhitamo abo azifashisha.
Ni mu gihe Nzayisenga Jean D'Amour (Meya) wanyuze mu makipe akomeye nka Rayon Sports, avuga ko bamwegereye akumva gahunda ni nziza.
Ati:
“Coach [Umutoza] yarampamagaye aranganiriza ambwira gahunda ihari numva ni nziza anyereka ukuntu ikipe ifite gahunda yo kuzamuka, nanjye nk’umukinnyi washakaga ikipe ifite intego numva ndanyuzwe.”
Nzayisenga avuga ko agiye guha Gicumbi FC imbaraga, ubumenyi n’ubunararibonye afite mu mupira, kugira ngo izamuke isubire mu cyiciro cya mbere kuko yabonye abantu bayirimo bazi iby’umupira.
Biteganijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 19 Nzeri 2024, Gicumbi FC ikaba iri mu itsinda B kumwe n’amakipe nka Sunrise FC, AS Muhanga, Miloplast FC, Nyanza FC, Kamonyi Ventures, Sina Gerald FC, United Stars, Tsinda Batsinde, Vision JN, UR FC, Interforce FC na Motard FC.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!