Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

AFCON2025: Amavubi y'u Rwanda yarushaga Libya, yakuye inota i Tripoli

AFCON2025: Amavubi y'u Rwanda yarushaga Libya, yakuye inota i Tripoli

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Amavubi) yanganyije na Libya igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.


Libya yari mu rugo yatangiye umukino neza maze ku munota wa 16, Al Dhawi ayitsindira igitego, nyuma y’amakosa yari akozwe na Muhire Kevin agatakaza umupira ari mu ntera nke imbere y’urubuga rw’amahina rw’u Rwanda.


Amavubi yatangiye igice cya kabiri neza cyane maze ku munota wa 47, kapiteni Djihad Bizimana akata umupira neza yaba ba myugariro n’umunyezamu Mourad Al Wuhayshi bananirwa kuwukuraho, usanga Nshuti Innocent ari wenyine awushyira mu izamu akoresheje agatuza yishyurira Amavubi igitego.


Bitandukanye n’igice cya mbere, mu gice cya kabiri Amavubi yahererekanyaga neza umupira, byanatumye muri rusange yitwara neza kuko umukino warangiye afite 60% mu guhererekanya umupira, mu gihe Libya yari ifite 40%.


Amavubi kandi yateye amashoti atatu agana mu izamu muri rusange naho Libya itera ane, mu gihe amakipe yombi yanganyaga koruneri 4 kuri 4.


Biteganijwe ko u Rwanda ruzakina umukino wa kabiri muri iri tsinda rya kane (D) ruherereyemo tariki 10 Nzeri 2024, rwakira Nigeria kuri Stade Amahoro, mu gihe Libya izaba yasuye Benin nayo bari kumwe mu itsinda.

 

AFCON2025: Amavubi y'u Rwanda yarushaga Libya, yakuye inota i Tripoli
AFCON2025: Amavubi y'u Rwanda yarushaga Libya, yakuye inota i Tripoli

Comment / Reply From