Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

"Ubuzima bwiza bugomba kubakwa n'amaboko yacu"; Ambasaderi WANG Xuekun

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, ku bufatanye bwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Umuryango w'abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) n’Akarere ka Kicukiro, hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibibuga bya Volleyball, Basketball na Tennis; byitezweho kuzamura impano by’umwihariko abatuye Umurenge wa Nyarugunga.


Ni igikorwa cyaranzwe n’umuganda rusange udasanzwe no gushyira ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa ibi bibuga mu Mudugudu w’Uruhongore, Akagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga; cyitabirwa na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Nyakubahwa WANG Xuekun, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Mutsinzi Antoine, Umuyobozi wa RCAO, Bwana Higaniro Theoneste, abanyamuryango ba RCAO, Abashinwa baba mu Rwanda, ndetse n’abaturage.


Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimiye Ambasade y’u Bushinwa ku bufatanye idahwema kubagaragariza nk’Akarere, anavuga ko kuzana ibi bibuga i Nyarugunga byaturutse ku myitwarire myiza bagaragaje mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2024.


Ati:

“Ndabashimira uburyo mwitwara mu mikino y’Umurenge Kagame Cup by’umwihariko muri Basket. Uwo muhate mwerekanye watumye natwe tureba icyo twakora ngo izo mpano zikomeze, hazamuke n’izindi mu mikino, ni nayo mpamvu twaje kwifatanya namwe muri uyu muganda udasanzwe ngo twubake ibikorwaremezo izo mpano zikomeze zitere imbere.”


Yakomeje asaba abaturage ba Nyarugunga gufatanya n’abafatanyabikorwa (Ambasade y’u Bushinwa na RCAO) bakajyanamo, kugira ngo ibi bikorwa byuzure vuba, na cyane ko imikino y’Umurenge Kagame Cup igiye gutangira vuba aha; asoza yongera gushimira imikoranire bafitanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, dore ko ngo Kicukiro ari abanyamahirwe kuko bamaze gukorana umuganda na Ambasaderi WANG Xuekun inshuro zigera kuri eshatu, banakora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.


Umuyobozi w’Umuryango w'abanyarwanda bize mu Bushinwa (RCAO), Higaniro Theoneste yashimiye abitabiriye uyu muganda bose, avuga ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa uhagaze neza kandi ko ibikorwa bakora nka RCAO binagirwamo uruhare na Ambasade ndetse n’umuryango w’Abashinwa baba mu Rwanda.


Higaniro yakomeje avuga ko kuva batangira uyu muryango bagiye babona inkunga zitandukanye za Ambasade haba mu buryo bwo kubagira inama no mu buryo bw’ubushobozi, anavuga ko nk’Abanyamuryango ba RCAO bashima bakanazirikana ubufasha bahawe kuva bakwemerwa kwiga mu Bushinwa.


Amabasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Nyakubahwa WANG Xuekun, yavuze ko ari iby’agaciro kwitabira uyu muganda udasanzwe, avuga ko yishimira ubuyobozi bwiza mu Rwanda buteza imbere abaturage.

 

Ati:

“Ndishimye cyane kuba ndi hano mu muganda udasanzwe. Twaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere ibijyanye na Kagame Cup, turishimye kuba turi hano muri ubu bufatanye, twishimira ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame n’imiyoborere myiza. Turashima kandi imbaraga abaturage mushyiramo mu gutera imbere. Ubuzima bwiza bugomba kubakwa n'amaboko yacu."

 

Amabasaderi WANG Xuekun yanagarutse ku biganiro byahuje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Xi Jinping w’u Bushinwa mu cyumweru gishize ubwo habaga inama ihuza Afurika n’u Bushinwa, aho bemeranyijwe kwagura umubano n’imikoranire, hagamijwe gukomeza imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.


Umuryango w'abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) watangiye mu mwaka wa 2012, kuri ubu ukaba ufite abanyamuryango basaga 1000, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko gushakira abatishoboye aho kuba, kubafasha kubona ibyo kurya mu bihe bidasanzwe n’ibindi nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

 

Comment / Reply From