Dark Mode
  • Sunday, 24 November 2024

‘Gatsibo Football Center’ yatangiranye n’abana 70 yitezweho kongera impano mu mupira w’u Rwanda

‘Gatsibo Football Center’ yatangiranye n’abana 70 yitezweho kongera impano mu mupira w’u Rwanda

Ku wa Gatanu tariki 06 Nzeri 2024, mu karere ka Gatsibo, hatangijwe ishuri ry’umupira w’amaguru ‘Gatsibo Football Center’, rizafasha gukomeza kuzamura impano ziba muri aka gace gakomokamo abakinnyi batandukanye, no kongera impano mu mupira w'amaguru w'u Rwanda.

Ni irerero ririmo abana bari hagati y’imyaka 6 na 16 y’amavuko ryatangijwe ryatangijwe mu rwego rwo kongera kuzamura impano zibarizwa mu Karere by’umwihariko mu Murenge wa Kiziguro ndetse na Kiramuruzi, dore ko ibi bice byahoze bitanganga abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Gatsibo Football Center, Ishimwe Olivier Ba usanzwe ari n’umunyamakuru w’imikino, avuga ko impano ziheruka kuzamukira muri aka gace nta barumuna babo bari bafite bityo ariyo mpamvu yatumye hatekerezwa gushinga iri shuri, kugira ngo bakomereze ku byari byarakozwe hubakwa ruhago ishingiye ku bakiri bato.

Ati:

"Hari uburyo bwari busanzwe bwa gakondo aho usanga abana bamaze umwaka nta mikino ya gicuti, ugasanga ufite abana ariko ntuzi imyaka yabo, nyuma y’imyaka itatu abandi bakamutwara ntumenye irengero. Hari ibyari bihari nk’ahantu hahoze umupira w’amaguru ariko ubu navuga ko ibyo twashakaga kongera ari ukuba nibura waba ufite umwana w’imyaka itandatu, ariko yazagira 25 ugasanga nibura ufite n’ifoto ye ukabona ko ari ibintu bijyanye n’igihe."

Ba yakomeje avuga ko umubyeyi uzajya ujyana umwana muri Gatsibo Football Center, bazaba bafatanyije kurera kugeza igihe umusaruro ubonetse, ndetse byatangiye kuvamo umusaruro cyane ko bamwe mu babyeyi bashobora kuba babisobanukiwe.

Ati:

"Umubyeyi uri kuzana umwana hano dufatanyije kurera, akarera nanjye nkarera kugeza igihe bizatangira umusaruro. Mu ishuri ry’abana 50 hari abatsindwa n’abatsinda, mu bana dufite 70 hari abo bizagenda neza, abandi wenda ntibikunde ariko nifuza ko bose byagenda neza. Ikiza cya hano usanga nk’umwana yarabyawe n’umubyeyi wakiniye nka Gatsibo, ugasanga ibintu by’umupira w’amaguru bose barabyumva ntabwo ari kwa kundi ubwira umubyeyi ngo nazane umwana akine akavuga ngo agiye kwiba, basa n’aho babyumva."

Akarere ka Gatsibo kazwiho kuba karavuyemo abakinnyi batandukanye bamenyekanye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, barimo Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Ishimwe Fiston, Hoziyana Kennedy, Ndayishimiye Celestin, Hakizimana Francois n’abandi.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Comment / Reply From