Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club

Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club

Ikipe ya Dream Taekwondo Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, yazamuye abana 40 muri uyu mukino batsindiye imikandara yo mu rwego rwisumbuye mu byiciro bitandukanye.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024, binyuze mu bizamini yatanze ku bakinnyi 45 birangira 40 ari bo batsindiye imikandara yo ku rwego rwisumbuyeho barazamurwa.

Mu batsinze harimo barindwi bavuye ku mukandara w’umweru bajya ku mukandara w’umuhondo uvanze n’umweru, hakaba 20 bavuye ku mukandara w’umweru bajya k’umukandara w’umuhondo, batandatu bavuye ku muhondo bajya ku cyatsi, bane bavuye ku cyatsi bajya ku bururu, ndetse na batatu bavuye ku mukandara w’ubururu bahabwa umukandara w’umutuku.

Umuyobozi wa Dream Taekwondo Club, Mwarimu (Master) Ntawangundi Eugene yashimiye ababyeyi babagiriye icyizere bakabaha abana babo bakaza gukina uyu mukino, anaboneraho gushima abakinnyi bitwaye neza bakazamuka mu ntera, ndetse n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda mu bufasha butandukanye ridahwema guha amakipe mu rwego rfwo guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.

Dream Taekwondo Club yatangiye mu 2011, ikaba ikorera mu kigo cy’Urubyiruko cya Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, imaze kwegukana ibikombe 30 muri rusange birimo irushanwa mpuzamahanga rya East Africa Championship mu bato, iryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi begukanye inshuro eshatu, shampiyona eshatu mu bato n’enye mu bakuru, ndetse n’irushanwa rya Korean Ambassadors Cup batwaye inshuro esheshatu harimo n’iy’uyu mwaka wa 2024.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club
Kicukiro: Abakinnyi 40 bahawe imidari itandukanye na Dream Taekwondo Club

Comment / Reply From