Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala

Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, biteganijwe ko amakipe atandatu yo mu Rwanda yerekeza mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho agiye kwitabira irushanwa ngarukamwaka rizwi nka NSSF KAVC International Tournament, rigategurwa n’ikipe ya KAVC (Kampala Amateur Volleyball Club.


Irushanwa ry’uyu mwaka, rizahuriza hamwe amakipe aturutse mu bihugu birenga bitanu birimo Tanzania, Kenya, u Burundi, Sudani y’epfo, u Rwanda na Uganda, aho binitezwe ko hazanagaragaramo amakipe yo mu bihugu bitabarizwa muri aka karere ka Gatanu (CAVB Zone 5).


Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 26 rikazakinwa hagati ya tariki ya 2 na tariki 4 Kanama 2024 kuri Lugogo Indoor Pitch mu Mujyi wa Kampala; aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu y’abagore arimo APR WVC, Police WVC na RRA WVC, ndetse na Kepler VC, APR VC na REG VC mu bagabo.


Biteganijwe ko amakipe ahagarariye u Rwanda ahaguruka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Kanama 2024 yerekeza i Kampala.


NSSF KAVC International Tournament ubwo yakinwaga ku nshuro ya 25 umwaka ushize yahiriwe n’amakipe y’u Rwanda aho APR WVC yegukanye igikombe mu bagore, mu gihe mu bagabo cyegukanywe na Police VC itabashije kwitabira uyu mwaka.

 

Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala
Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala
Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala
Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala
Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala
Volleyball: Amakipe atandatu yo mu Rwanda agiye kwitabira irushanwa i Kampala

Comment / Reply From